Yanditswe May, 02 2022 18:58 PM | 83,551 Views
Mu gihe hasigaye icyumweru kimwe ngo Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro atangire kuburanishwa n’Urukiko rwa rubanda rw’ i Paris mu Bufaransa ku byaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, abarokotse jenoside mu karere ka Nyamagabe basanga ibi bitanga icyizere ko abakoze jenoside amaherezo bazafatwa bagahanwa.
Ibiro bishya by’Akarere ka Nyamagabe byubatswe iruhande rw’ahakoreraga icyari perefegitura ya Gikongoro, aka gace ni kamwe mu hatangiriye ubwicanyi bwibasira Abatutsi kuva kera.
Kugera mu mwaka wa 1994 ubwo jenoside yatangiraga, icyari perefegitura ya Gikongoro cyayoborwaga na Laurent Bucyibaruta .
Ubuhamya butandukanye burimo n’ubgaragara mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi, bugaragaza ko Bucyibaruta yasize isura mbi muri aka karere.
Kuva tariki ya 9 uku Kwezi nibwo Bucyibaruta azatangira kuburanishwa n’Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ku byaha bya jenoside yakorewe abatutsi.
Nubwo uru rubanza rugiye kuba nyuma y’imyaka 28 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimira ko ubutabera bugiye gutangwa.
Dosiye ya Laurent Bucyibaruta igiye gutangira kuburanishwa yagejejwe mu Bufaransa mu mwaka wa 2007, yoherejwe n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania.
MANISHIMWE Jean Damascène
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru