Yanditswe Sep, 20 2022 14:20 PM | 76,009 Views
Bamwe mu bahinzi bo mu Kibaya
cya Bugarama mu Karere ka Rusizi barishimira ko umusaruro w’inyanya
wiyongereye.
Umwaka ushize abahinzi bahuye n'uburwayi bw'inyanya bituma batabona umusaruro uko bikwiye ndetse inyanya zirahenda cyane ku isoko kuko zari nke.
Nyuma ngo bakomeje kurwanya uburwayi batera imiti itandukanye hamwe n'inama z'abashinzwe ubuhinzi bugenda bugabanuka.
Kuri ubu abahinzi baravuga ko bishimira umusaruro babonye, aho ubu no ku isoko zikaba ziboneka kubwinshi.
Mu gihe zaburaga ku isoko agatebo kaguraga amafaranga ari hagati ya Frw 5000 na 6000 mu gihe ubu kari hagati ya Frw 2000 na Frw 3000.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Bugarama Baachebaseme Jean Claude avuga ko uretse kurwanya uburwayi ngo kuri igihembwe cy’ihinga kirangiye bongereye n'ubuso kugira ngo inyanya ziboneke.
Mu Murenge wa Bugarama honyine hahinze inyanya ku buso bwa ha 50 zongerewe zivuye kuri 35.
Muri iki kibaya cya Bugarama hahingwa imboga zinyuranye zirimo n’inyanya cyane cyane mu mpeshyi aho usanga ibice byose by’aka karere ndeste n’ahandi mu gihugu aba ari ho bahanze amaso.
Inkuru irambuye
Jeannine NDAYIZEYE
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru