Yanditswe Sep, 02 2019 10:01 AM | 6,796 Views
Ku biro by'Akarere ka Bugesera hashyizweho uburyo bwo gukaraba intoki mu
gihe ugiye kwinjira ku biro by'akarere, abaturage bakaba bashima iki gikorwa
kandi bagasaba ko uyu muco w'isuku wagera no mu tundi turere twose tw'igihugu.
Iyo ukinjira ku marembo manini yerekeza ku biro by'akarere ka Bugesera
usanga harateguwe uburyo bwo gukaraba intoki mbere yo kugana ahatangirwa
seririvisi aho ari ho hose mu karere. Ni igikorwa bigaragara ko kitamaze iminsi
myinshi, gusa abaturage baragishima kandi bagasaba ko gikwiye guhoraho isuku
ikaba umuco.
Ndizeye Francois yagize ati "Ibi bintu birashimishije, ni akandi karusho abaturage bagiye kubona mu buryo bwo kwirinda umwanda. Ntabwo ari ubwa mbere ariko agashya k'ibi ni bwo tukagize ubundi twakoreshaga utujerikani n'isabune ariko aka ni agashya tubonye."
Uburyo bukoreshwa mu gukaraba intoki ni ubukoresha robine biboneka ko ari iza kijyambere busanzwe bumenyerewe nka kandagira ukarabe yatunganijwe mu buryo bwa kijyambere. Izi kandagira ukarabe zigeze kujya zikoreshwa hirya no hino mu gihugu by'umwihariko ahahurira abantu benshi akaba ari ho abaturage bahera basaba ko ibikorwa nk'ibi byasakara henshi mu gihugu."
Undi muturage yagize ati "Ubu umwanda nari mfite mu ntoki uhise uvamo ku buryo hari ibyo nari nkuye ahandi uwo nasuhuza sinamwanduza. Birashimishije ni byiza cyane ni igikorwa cy'agaciro cyari gikenewe, nakangurira n'ahandi hose bitari hajya abantu benshi ko byahagera bakabikoresha."
Iki gikoresho gifite uruhare runini mu kurwanya umwanda muri rusange, ariko kinifashishwa mu kwirinda icyorezo cya Ebola. Umukozi w'Akarere ka Bugesera ushinzwe isuku n'isukura, Viateur Ndayisabye ashimangira ko icyerekezo cy'igihugu ariko isuku igomba kuba umuco, akaba yizera ko no mu bindi bice by'igihUgu iyi gahunda izahagera vuba.
Yagize ati "Izi ni ngamba zafashwe n'igihugu cyose kuko ubundi ni amabwiriza ya Minisiteri y'Ubuzima turimo gushyira mu bikorwa abantu bayashyira mu bikorwa ku buryo butandukanye: wenda turi mu turere tubikoze mbere simbizi ariko iyi ni gahunda y'igihugu. Ubukangurambaga bugiye gukorwa tuzenguruke ahantu hose hahurira abantu benshi, mu mashuri, ubuyobozi, bagire ibi bikoresho ku buryo bagira iki gikoresho kugira ngo ebola itatwinjirira."
Iyi kandagira ukarabe ikoze mu buryo bwa kijyambere ikorerwa mu Gihugu cy'u Bushinwa aho igera ku isoko ry'u Rwanda igura ibihumbi 91 by'amanyarwanda, bisobanuye ko igihe iki gikoresho cyakorerwa mu Rwanda ibiciro byagabanuka
Jean Claude Mutuyeyezu
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru