Yanditswe Dec, 01 2020 07:32 AM | 85,580 Views
Abaturiye uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu mu Karere ka Bugesera
bavuga ko babangamiwe n'umwotsi ndetse n'umunuko w'impu uva muri uru ruganda.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera bwo buvuga ko nta gahunda ihari yo kwimura uru
ruganda
Mukamunyampenda Anonciata atuye mu mudugudu wa karumuna mu karere ka bugesera guhera mu mwaka w'1970. Mu mwaka wa 2014 uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu rwa Kigali Lether rwubatswe mu irembo ry'uyu mukecuru avuga ko kuva rwatangira gukora batorohewe n'imyots ndetse n'umunuko uruturukamo
Uyu kimwe n'abandi baturiye uru ruganda bavuga ko imyotsi n'umunuko uruturukamo ubabangamira bagasaba ko hagira igikorwa kugirango be gukomeza kubangamirwa.
Umuyobozi wungurijwe ushinzwe imari no gutsura umubano muri Kigali Leather, Zhang Feife vuga ko umwotsi uzamurwa n'inkwi bacana na ho ngo umunuko wo ni uw'impu icyakora ngo ibi byose baraza kubishakira ibisubizo
Ati “Ibi ni nka kwa kundi uba ufite inyama mu nzu hanyuma nyuma y'igihe gito zigapfa zigatangira kunuka nabi. Iyo turimo gukana impu dukenera amazi ashushye tugakoresha inkwi. Mbese ni nka kwa kundi mu cyaro iyo udafite gas ucana inkwi uwo mwotsi rero twawugeraranya n'uwo uruganda rwacu rurekura. Twatumije umuti ushobora guhangana n'uwo munuko.”
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi avuga ko bakurikiranira hafi uru ruganda cyane ko atari ubwa mbere ruguye mu makosa nk'aya.
Impuguke mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima Ange Imanishimwe avuga ko hagati y'inganda n'abaturage hagombye kuba intera mu rwego rwo kubarinda indwara zifata mu myanya y'ubuhumekero
Kugeza ubu muri buri karere hari icyanya cyahariwe inganda kiba kitaruye abaturage. Gusa Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera buvuga ko nta gahunda ihari yo kwimura uru kugira ngo rwegerezwe izindi kuko ngo bisaba amikoro.
Inkuru irambuye
MBABAZI Dorothy
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru