AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Bugesera: Nyuma y'umuganda abaturage bahawe amagare n'imyenda

Yanditswe Jul, 30 2016 23:04 PM | 2,625 Views



Ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda ryafatanije n'abaturage bo mu karere ka Bugesera mu muganda wo gusukura ubusitani bw'urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ntarama ndetse batanga n'imfashanyo y'imyenda n'amagare 6 ku miryango 38 y'abana bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe abatutsi.

Gutema ibihuru byungarije ubusitani bw'urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ntarama, ndetse no guharura nibyo bikorwa byaranze umuganda wahuje ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry’úmupira wa cricket mu Rwanda n'abaturage bo mu karere ka Bugesera barimo abana bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe abatutsi . Bamwe mu bitabiriye uyu muganda bavuze ko iki gikorwa gifite uruhare runini mu iterambere ry'ígihugu

Ubuyobozi bw'íshyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda buvuga ko iterambere ry'u Rwanda rishingiye ku banyarwanda bityo ngo gukorera hamwe  bituma abaturage bungurana ibitekerezo ndetse bagafasha n’abatishoboye.

Iyi mihango yaranzwe no gushishikariza abaturage kwitabira igikorwa cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza n'aho iyi miryango y'abana b'imfubyi basabwa kubyaza umusaruro inkunga bahabwa, dore ko irishyirahamwe rya cricket rimaze ubugira kane.

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira