Yanditswe Apr, 14 2016 16:35 PM | 3,823 Views
Ubuyobozi bw' ikigo gishinzwe amazi n' isukura, Ishami rya Ngenda mu Karere ka Bugesera buravuga ko kuri ubu uruganda rutunganya amazi rwa Ngenda rutari gukora bitewe n' urufunzo rwabaye rwinshi mu Kiyaga cya Cyohoha y' epfo, rukangiza ibikorwaremezo byatumaga amazi agera ku ruganda.
Ku ruhande rw' abaturage baravuga ko bifuza ko icyo kibazo cyakemurwa vuba kuko kutagira amazi bibabangamiye mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Ikiyaga cya Cyohoha y' epfo gihuriweho n’u Rwanda ndetse n’uburundi. Uruganda rw’amazi rwa Ngenda ruherereye mu murenge wa Nyarugenge rusanganywe ibikorwa remezo muri icyo kiyaga .
Inkuru irambuye mu mashusho:
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru
Alba
erega imfunzo zirimo kwica ibiyaga bya bugesera ngo ni ibidukikije. ubwo se ari amazi nurufunzo igikomeye mi iki?basigemo gike kiruhande rwamazi aliko kivemo. muzarebe ikiyaga cya rumira nka metero magana abiri habaye urufunzo gusa kandi hari ikiyaga kimeze neza muzarebe ikiyaga cya mirayi nacyo nuko kandi ubuyobozi ntibubikurikirana ngo ayo mazi abashe kwinyagambura kuko huzuyemo urufunzo ruraza rukayanywa nubwiza ntibube bukigaragara. Apr 15, 2016