Yanditswe Jul, 20 2016 11:30 AM | 3,324 Views
Umunyamabanga wa Leta muri
Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi Tony Nsanganira aratangaza ko gahunda yo kuhira
mu gihe cy’impeshyi igomba gukoreshwa mu gihugu cyose mu rwego rwo guhangana
n’imihindagurikire y’ibihe. Ibi yabitangarije mu karere ka Burera, nyuma yo gutangiza gahunda yo kuhira imyaka mu gishanga cya Ndongozi mu
murenge wa Nemba n’icya Kamiranzovu mu murenge wa Butaro.
Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI Tony Nsanganira wayitangirije mu karere ka Burera ngo gahunda yo kuhira hakoreshejwe amazi y’imvura aba yarabitswe neza ndetse n’ay’imigezi no mu bishanga ubu ikorerwa kuri Ha 4.000 mu duce twiganjemo utwo mu ntara y’iburasirazuba.
Ubu itangijwe no mu ntara y’Amajyaruguru kuko izakorerwa mu bishanga byinshi kandi ikazakomereza no mu zindi ntara.
Ku kibazo cy’amikoro make y’abahinzi batorohewe no kubona izo mashini zuhira ngo MINAGRI izakomeza kubunganira uko haboneka amikoro n’ubushobozi.
Abaturage bibumbiye muri koperative Terimbere muhinzi-Butaro bafashijwe kubona imashini 5 zuhira baravuga ko iyi gahunda ije ari igisubizo kuko imyaka yabo bahingaga muri iki gihe yarumbaga.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru