Yanditswe Apr, 03 2021 08:54 AM | 106,410 Views
Abaturage bo mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Burera ikora ku mupaka w'u Rwanda na Uganda baravuga ko bishimiye ibikorwaremezo birimo kubegerezwa kuko byatumye batakijya kubishakira hakurya y'umupaka aho bahuriraga n'ingorane zitandukanye.
Postes de Santé 16 zirimo izifasha abaturage muri serivisi zo kubyaza, kuvura amenyo no gusiramura, imihanda y'ibilometero 52 n'ibice umunani,amashuri y'imyuga abiri ni bimwe mu bikorwaremezo bimaze kwegerezwa aba baturage.
Ni mu gihe kandi ingo 7006 zimaze guhabwa umuriro w'amashanyarazi naho imishinga 2 yo gukwirakwiza amazi meza muri iyi mirenge akazanagezwa muri Kaminuza n'Ibitaro bya Butaro biteganijwe ko izarangira m'ukwezi kwa cyenda k'uyu mwaka wa 2021.Izatwara akayabo ka miliyari isaga imwe n'igice by'amafaranga y'u Rwanda.
Ibi bikorwa ni byo abaturage bavuga ko bishimira kuko bimaze guhindura ubuzima bwabo.
Nubwo bimeze gutya ariko aba baturage bavuga ko hari ibindi bikorwa bagikeneye gufashwamo byakomeza kirushaho kwihutisha iterambere ryabo.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney asaba aba baturage kubyaza umusaruro ibi bikorwaremezo bakarushaho gukataza mu iterambere kandi ngo nibitarakorwa bizakorwa.
Ni mu ruzinduko Minisitiri Gatabazi arimo gukorera mu Ntara y'Amajyaruguru ari kumwe na Komiseri Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, Dan Munyuza na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille.
Bibukije aba baturage ko kwicungira umutekano,kwirinda ibiyobyabwenge na magendu ari byo nkingi ikomeye yo kuzatuma ibikorwaremezo babegereza biramba kandi bikabageza ku iterambere ryifuzwa.
UWIMANA Emmanuel
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
2 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru