Yanditswe May, 08 2021 19:27 PM | 34,091 Views
Minisiteri
y'Ubutegetsi bw'Igihugu irasaba abaturage bagera ku bihumbi 100 baturiye umupaka wa Uganda mu turere twa
Burera,Gicumbi na Nyagatare kubyaza umusaruro amafaranga bagiye kujya bahembwa
mu mirimo y'amaboko batangiye gukora igamije kubakura mu bukene aho
kuyashora mu biyobyabwenge.
Gakuba Jean Baptiste na Nyiraneza Consolee ni abaturage bo mu Karere ka Burera bishoye mu burembetsi burabakenesha none uyu munsi bari mu basaga ibihumbi 4000 batangiye imirimo y'amaboko muri gahunda Leta yashyizeho igamije kuzamura abaturiye umupaka bugarijwe n'ubukene
Aba kimwe n'abandi biganjemo urubyiruko bashima ko ubuyobozi bwabatekerejeho icyizere akaba ari cyose ko imirimo bahawe igiye kubabera imbarutso y'iterambere.
Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney asaba abatoranyijwe kujya muri iyo mirimo kubyaza umusaruro amahirwe babonye birinda gushora amafaranga bazakuramo mu mu biyobyabwenge ahubwo bakayashyira mu bibyara inyungu
Minisitiri Gatabazi kandi yanatangaje ko by’umwihariko ku bahoze ari abarembetsi mu buri karere gakora ku mupaka wa Uganda, bagiye guhurizwa muri koperative zo kubafasha kwiga imishinga ibyara inyungu maze na yo igaterwa inkunga binyuze mu kigega BDF.
Mu Karere ka Burera ahatangirijwe iyo mirimo bahereye mu bikorwa byo gutunganya imihanda yangiritse, imiyoboro y'amazi n'ibindi bikorwaremezo. Muri Burera gusa, imirimo nk'iyi izagendaho asaga Miliyoni 400, azishyure abarenga ibihumbi 4000 bazayikoramo, aho buri muntu azajya yishyurwa ibihumbi 2000 ku mubyizi umwe
Ally MUHIRWA
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru