AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwizihije umunsi wahariwe abagabo

Yanditswe Nov, 19 2019 09:55 AM | 5,735 Views



Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ugushyingo 2019, ku nshuro ya mbere u Rwanda rwifatanije n’ibindi bihugu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagabo.

Ni umunsi wizihijwe hategurwa inama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’umugabo mu kurwanya isambanywa ry’abana.

Mu butumwa yatangiye muri iyo nama, Ministri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Amb. Soline Nyirahabimana yavuze ko kugira ngo  nyarwanda ukomere bisaba ko umuryango ubaho utekanye.

Yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere kurengera umuryango n’abawugize bityo ikibazo cyo gusambanya abana kuva ku mpinja no gufata ku ngufu abagore kigomba gucika burundu.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bugaragaza ko 7% by’abana bafite hagati y’imyaka 15 na 19 baba barabyaye.

Kuva mu mwaka wa 2016 kugeza 2019, abana basambanijwe bagaterwa inda bakabyara  ni 70.614. Ni mu gihe abana basambanijwe bakiriwe muri Isange One Stop Center ya Kacyiru kuva Mutarama 2018 kugera Nyakanga 2019  bo ni 1506 barimo abahungu n’abakobwa.

Imibare itangwa na Minisiteri y'Ubuzima iragaragaza ko ikibazo cyo gusambanya abana mu Rwanda gihangayikishije kubera ko nko  muri 2017 abangavu babyariye kwa muganga barengaga ibihumbi 17 mu gihe mu mezi umunani gusa ya mbere y’uyu mwaka wa 2019 bamaze kurenga ibihumbi 15.

Raporo zitangwa na Minisiteri y'Ubuzima buri mwaka zigaragaza ko umubare w'abangavu basambanywa ugenda uzamuka. Muri 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y'imyaka 19 bari 17,337, muri 2018 baba 19,832 na ho muri uyu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama abangavu bari munsi y'imyaka 19 babyariye kwa muganga bari bamaze kugera ku 15,696.

Komisiyo y'Igihugu y'Abana igaragaza ko umubare w'abasambanywa ari munini bitewe nuko hari n'abandi bashobora gusambanywa ntibatwite.

Muri 2016/2017, ubushinjacyaha bwakiriye ibirego by'abasambanyije abana bari munsi y'imyaka 18 bagera ku 2,092 harimo abagabo 2,030 n'abagore basambanyije abana babahungu 62. Muri abo, abagera ku 1,285 ni bo boherejwe mu nkiko

Muri 2017/2018 hakiriwe ibirego 3,001 harimo abagabo basambanyije abana b'abakobwa 2,926 n'abagore 75  basambanyije abana b'abahungu ku buryo dosiye 1,866 ari zo zoherejwe kuburanishwa.

Muri 2018/2019 hamaze kwakirwa dosiye 3,417 harimo abagore 97  basambanyije abana b'abahungu na 3,320 basambanyije abana b'abakobwa bari munsi y'imyaka 18.

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira