Yanditswe Feb, 12 2022 19:12 PM | 32,615 Views
Abasenateri bashimiye abatuye Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, imbaraga bashyira mu gukomeza kwiyubaka ubu bakaba bageze kure ugereranije n'imyaka 20 ishize, banabizeza ko bagiye kubakorera ubuvugizi ku bibazo birimo kugira aho bategera imodoka hazwi muri Nyungwe, ndetse n'ikibazo cy'ihuzanzira(network) itameze neza mu bice bimwe na bimwe muri uyu murenge.
Mu biganiro byakurikiye umuganda rusange wahuje abasenateri n'abaturage, aba basenateri bashimiye abanyabweyeye umurava bakomeje gushyira mu bikorwa bibavana mu bukene, ariko na bo babagezaho ibyifuzo byabo.
Icyifuzo cya mbere ni icy'ihuzanzira, network ritameze neza.
Ikindi kibazo ni icy'aho bategera imodoka hitwa i Pindura.
Tukiri aha i Pindura, ni ho hashamikiye umuhanda uri gukorwa werekeza i Bweyeye kandi ukazajyamo na kaburimbo.
I Bweyeye hari ibikorwaremezo bifuza ko wazahasanga
Senateri Dushimimana Lambert wari uyoboye iri tsinda,yijeje abagurage ubuvugizi.
Théogène TWIBANIRE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru