Yanditswe Jul, 30 2022 21:08 PM | 87,288 Views
Mu gihe hitegurwa kwizihiza umunsi w’umuganura wizihizwa buri wa Gatanu wa Mbere w'ukwezi kwa Kanama, bamwe mu nararibonye mu by'umuco basanga abato bakwiye gukura isomo ryo kuramba ku bumwe n'urukundo kuri uyu munsi w'umuganura.
Inzira y’umuganura ni imwe muri 18 zari zigize inzira z’ubwiru mu Rwanda mu gihe cy’ingoma ya cyami.
Inzira z’ubwiru zarimo iz’ubukungu, iz’umutekano w’igihugu n’izindi abashinzwe iyo mihango bitwaga abiru.
Umunyamateka, Nsanzabaganwa Starton avuga ko "Amateka agaragaza ko kuva ku ngoma ya Gihanga Ngomijana kugeza ku ngoma ya Ndahahiro cyamatare, inzira y’umuganura mu Rwanda yakorwaga, gusa Umuganura waje kugira agaciro gakomeye ku ngoma ya Ruganzu II Ndori ubwo yabundukaga aribyo gutahuka k’umwami agasanga igihugu kimaze imyaka 11 kiri mu maboko y’abanyabungo, aho bari barakuyeho imihango yose irimo n’umuganura."
Kugarura umuganura Ruganzu ngo yabikoreye kugarura ubumwe bw’abanyarwanda.
Abahanga mu mateka y' u Rwanda baha
igisobanuro umuganura nk'inkingi ishimangira ubumwe bw’abanyarwanda, gukunda
igihugu, no gukunda umurimo.
Mu buryo bwagutse ariko umunyamateka Nsanzabaganwa Starton we asanga ubu kuwizihiza binajyana no kuba ku rwego rw'igihugu ari umwanya wo kwisuzuma mu rugendo rw'iterambere ndetse n'igihe gikwiye cyo guhiga hagamijwe guhamya intego.
Leta y’u Rwanda igendeye
ku byiza n’akamaro Umuganura wagize mu kubaka Igihugu, yawuhaye agaciro
gakomeye, ishyiraho n’umunsi w’ikiruhuko uba buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi
kwa Kanama, hagamijwe ko Abanyarwanda basabana, bunge ubumwe, bazirikane ibyiza
bagezeho ari nako bahiga gukora neza kurushaho.
BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Abatega bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Kigali barataka kubura imodoka
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Hamuritswe igitabo cy'irangamimerere cyandikwamo umwana wavutse ku babyeyi batasezaranye mu mat ...
Aug 10, 2022
Soma inkuru
SENA yabajije impamvu abakandida bigenda batemerewe kwiyamamaza mu matora ya EALA
Aug 10, 2022
Soma inkuru
RURA yatangaje ko hagiye kongerwa imodoka zitwara abagenzi muri Kigali
Aug 09, 2022
Soma inkuru
Abanya-Kenya baba mu Rwanda basabye ko uzatorwa yazahanira iterambere ry’umuryango wa EAC
Aug 09, 2022
Soma inkuru