AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Byinshi kuri Antoine Anfré uherutse kwemezwa kuba ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda

Yanditswe Jun, 14 2021 14:02 PM | 37,179 Views



Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 12 uku kwezi, yemeje ko Antoine Anfré ahagararira igihugu cy’u Bufaransa mu Rwanda nka ambasaderi ufite icyicaro i Kigali.

Ni nyuma y’imyaka itandatu ntawe uhagarirariye iki gihugu mu Rwanda, ibifatwa nk’indi ntambwe ishimangira icyerekezo gishya cyo kuvugurura umubano w’ibihugu byombi.

Antoine Anfré  ni umudiplomate umenyereye cyane ibibera muri Afurika, yahagarariye igihugu cye muri Niger, aba umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y’uBufaransa  muri Uganda mu myaka y’1990 ndetse anayobora ishami rishinzwe imibanire na Afurika muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Ambasaderi Anfré  w’imyaka 58 hari n’ibyo azi ku byabaye mu Rwanda mu bihe bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kuko n’izina rye rigarukwaho muri Raporo yitiriwe Duclert, igaragaza ko yigeze koherereza ubutumwa ubutegetsibw’u Bufaransa abubwira ko mu Rwanda hategurwaga ubwicanyi ndengakamere kandi ko byari ibihe byaruganishaga ku mvururu zo ku rwego rwo hejuru.

Kuba u Bufaransa bwongeye kugira ubuhagarariye mu Rwanda bije ari ari ikimenyetso cy’ubushake bwa Politiki mu gushimangira icyerekezo gishya cy’imibanire n’ubuhahirane ibihugu byombi byahisemo.

Ibi byanashimangiwe na perezida Emmanuel Macron ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda kuwa 27 Gicurasi uyu mwaka.

Yagize ati “Ariko umubano mushya njye na perezida Kagame twiyemeje gushyigikira, udushoboza gutera intambwe tujya mbere. Ariko nanone ugomba kugaragarira mu bikorwa. Nk'ikigo ndangamuco dutaha ku mugoroba, kuba narasabye perezida Kagame ko twashyiraho uhagarariye u Bufransa mu Rwanda.”

“Kuva mu myaka 6 uyu mwanya ubereye aho, nyamara gusubirana k'umubano wacu ntiwakwirengagiza icyi cyiciro. Nyuma yo kugena izina tuzarishyikiriza ubuyobozi bw'u Rwanda bumwemeze, kandi ubutumwa azaba ajemo buzagendera ku murongo twemeranyijweho twembi uyu munsi.”

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ba televiziyo France 24 na radio RFI, byo mu Bufaransa, perezida Paul Kagame nawe yagaragaje ko kuba u Bufaransa bwagira ubuhagarariye mu Rwanda ari ingenzi mu mibanire y’ibihugu byombi:

Raporo ebyiri iyitiriwe Muse n’iya Duclert ziheruka gushyirwa ahagaragara ku ruhare rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi n’uruzinduko rwa prezida Emmanuel Macron mu mpera z’ukwezi gushize, ni ibikorwa byagaragaje ubwumvikane no kunoza imibanire hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Michel Flesch niwe ambassadeur w’u Bufaransa waherukaga, yavuye mu Rwanda muri Nzeri 2015, uhereye ubwo ntawundi wari warigeze amusimbura.

Kuva mu 2019 inyungu z’u Bufaransa mu Rwanda zakurikiranwaga na chargé  d’affaires Jeremie Blin wahawe inshingano zo kugira uruhare mu kwihutisha urugendo rwo kuzahura imibanire hagati y’ibihugu byombi.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura