Yanditswe Jan, 28 2023 20:37 PM | 5,035 Views
Dr.Jean Claude Semuto Ngabonziza, umunyarwanda w'imyaka 40 y'amavuko wavumbuye ubwoko bushya bw'agakoko gatera indwara y'igituntu ndetse agakora ubushakashatsi ku buryo bushya bwo kuvura igituntu, avuga ko ibyo yakoze ari ishema ku gihugu ndetse ikaba ari n'intambwe ikomeye mu buvuzi bw'indwara y'igituntu.
Dr.Jean Claude Semuto avuga ko indwara y'igituntu ari imwe mu ndwara zandura zikunze kwibasira abaturage bo mu bihugu bikennye bitewe ahanini n'imibereho yabo.
Ibyo ngo nibyo byatumye atekereza ku cyabafasha, atangira ubushakashatsi ku ndwara y'igituntu kugira ngo bifashe mu kurushaho kumenya imiterere yayo ndetse n'ibyafasha mu buvuzi bwacyo.
Dr.Jean Claude Semuto nyuma yo gukora ubushakashatsi bwimbitse, yaje kuvumbura ubwoko bwa 8 bw'agakoko gatera igituntu buzwi nka Lineage 8, bukaba ari ubwa mbere bwari buvumbuwe ku isi.
Dr. Semuto avuga ko uretse ubushakashatsi ku gakoko gatera igituntu, yakoze ubundi bwaje kugaragaza itandukaniro mu buryo uburwayi bw'igituntu bwari busanzwe bupimwa bukavurwamo igituntu ku isi yose guhera mu mwaka wa 2010.
Dr. Semuto avuga ko ubwo buryo bushya bwo gusuma mbere yuko umurwayi atangira imiti bwatumye mu gihe habonekaga abafite igituntu cy’igikatu bagera ku 100 haboneka abari munsi ya 50.
Dr. Semuto kuri ubu uyobora ishami rishinzwe ubushakashatsi no guhanga udushya no kunoza imivurire muri RBC, avuga ko ibyagezweho mu bushakashatsi yakoze, ari ishema ku gihugu ndetse n'intambwe mu buvuzi bw'indwara y'igituntu.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubuvuzi bw'indwara y'igituntu muri RBC, Dr. Migambi avuga ko indwara y'igituntu ari indwara ikomerera uhuye nayo, bityo abaturage bakwiye kwita ku bimenyetso mpuruza byayo.
Imibare y'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC buri mwaka mu Rwanda haboneka abarwayi bashya b'igituntu hafi ibihumbi 6, abantu 400 bakaba bahitanwa nacyo.
Carine Umutoni
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru