AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Byinshi kuri Dr Ngabonziza wavumbuye ubwoko bushya bw'igituntu

Yanditswe Jan, 28 2023 20:37 PM | 5,035 Views



Dr.Jean Claude Semuto Ngabonziza, umunyarwanda w'imyaka 40 y'amavuko wavumbuye ubwoko bushya bw'agakoko gatera indwara y'igituntu ndetse agakora ubushakashatsi ku buryo bushya bwo kuvura igituntu, avuga ko ibyo yakoze ari ishema ku gihugu ndetse ikaba ari n'intambwe ikomeye mu buvuzi bw'indwara y'igituntu.

Dr.Jean Claude Semuto avuga ko indwara y'igituntu ari imwe mu ndwara zandura zikunze kwibasira abaturage bo mu bihugu bikennye bitewe ahanini n'imibereho yabo.

Ibyo ngo nibyo byatumye atekereza ku cyabafasha, atangira ubushakashatsi ku ndwara y'igituntu kugira ngo bifashe mu kurushaho kumenya imiterere yayo ndetse n'ibyafasha mu buvuzi bwacyo.

Dr.Jean Claude Semuto nyuma yo gukora ubushakashatsi bwimbitse, yaje kuvumbura ubwoko bwa 8 bw'agakoko gatera igituntu buzwi nka Lineage 8, bukaba ari ubwa mbere bwari buvumbuwe ku isi.

Dr. Semuto avuga ko uretse ubushakashatsi ku gakoko gatera igituntu, yakoze ubundi bwaje kugaragaza itandukaniro mu buryo uburwayi bw'igituntu bwari busanzwe bupimwa bukavurwamo igituntu ku isi yose guhera mu mwaka wa 2010.

Dr. Semuto avuga ko ubwo buryo bushya bwo gusuma mbere yuko umurwayi atangira imiti bwatumye mu gihe habonekaga abafite igituntu cy’igikatu bagera ku 100 haboneka abari munsi ya 50.

Dr. Semuto kuri ubu uyobora ishami rishinzwe ubushakashatsi no guhanga udushya no kunoza imivurire muri RBC,  avuga ko ibyagezweho mu bushakashatsi yakoze, ari ishema ku gihugu ndetse n'intambwe mu buvuzi bw'indwara y'igituntu.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubuvuzi bw'indwara y'igituntu muri RBC, Dr. Migambi avuga ko indwara y'igituntu ari indwara ikomerera uhuye nayo, bityo abaturage bakwiye kwita ku bimenyetso mpuruza byayo.

Imibare y'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC buri mwaka mu Rwanda haboneka abarwayi bashya b'igituntu hafi ibihumbi 6, abantu 400 bakaba bahitanwa nacyo.


Carine Umutoni 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira