AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

COVID19: RURA yashyizeho amabwiriza agenewe abamotari n'abagenzi

Yanditswe May, 27 2020 20:28 PM | 45,301 Views



Hashingiwe ku myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateranye tariki ya 18 Gicurasi 2020, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha Abaturarwanda ingamba zikurikira zirebana no kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID-19 muri serivisi zo gutwara abagenzi kuri moto, serivisi zizasubukurwa tariki ya 1 Kamena, 2020: 

1. Abamotari n'abagenzi bagomba kwitwaza imiti y'isuku yabugenewe (Hand-Sanitizers) kugirango basukure intoki na casques mbere y'urugendo; 

2. Kubw'impamvu zo kubungabunga isuku, abamotari n'abagenzi bagomba kuba bafite Agatambaro ko kwambara imbere y'ingofero (Casques); 

3. Abamotari n'abagenzi bagomba kwambara udupfukamunwa uko bikwiye nk'uko biteganywa n'amabwiriza ya Minisiteri y'ubuzima;

4. Abamotari bose bo mu mujyi wa Kigali bagomba gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi ndetse bakishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money; 

5. Abamotari bo Mu Ntara bazatangira gukoresha mubazi nyuma, ariko nabo bagomba kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN mobile money cyangwa Airtel Money. 

6. Abagenzi bashoboye kwigurira casques zabo bwite barakangurirwa kuzigura, bakazikoresha bakazikoresha igihe cyose. 

7. Abamotari bagomba kubahiriza gusiga umwanya hagati yabo aho baparika.

Utazubahiriza aya mabwiriza azabihanirwa. 

Bikorewe i Kigali, Kuwa 27 Gicurasi, 2020.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira