Yanditswe May, 27 2020 20:28 PM | 45,301 Views
Hashingiwe ku myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateranye tariki ya 18 Gicurasi 2020, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha Abaturarwanda ingamba zikurikira zirebana no kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID-19 muri serivisi zo gutwara abagenzi kuri moto, serivisi zizasubukurwa tariki ya 1 Kamena, 2020:
1. Abamotari n'abagenzi bagomba kwitwaza imiti y'isuku yabugenewe (Hand-Sanitizers) kugirango basukure intoki na casques mbere y'urugendo;
2. Kubw'impamvu zo kubungabunga isuku, abamotari n'abagenzi bagomba kuba bafite Agatambaro ko kwambara imbere y'ingofero (Casques);
3. Abamotari n'abagenzi bagomba kwambara udupfukamunwa uko bikwiye nk'uko biteganywa n'amabwiriza ya Minisiteri y'ubuzima;
4. Abamotari bose bo mu mujyi wa Kigali bagomba gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi ndetse bakishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money;
5. Abamotari bo Mu Ntara bazatangira gukoresha mubazi nyuma, ariko nabo bagomba kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN mobile money cyangwa Airtel Money.
6. Abagenzi bashoboye kwigurira casques zabo bwite barakangurirwa kuzigura, bakazikoresha bakazikoresha igihe cyose.
7. Abamotari bagomba kubahiriza gusiga umwanya hagati yabo aho baparika.
Utazubahiriza aya mabwiriza azabihanirwa.
Bikorewe i Kigali, Kuwa 27 Gicurasi, 2020.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru