AGEZWEHO

  • Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi – Soma inkuru...
  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...

CNLG ifitiye icyizere komisiyo izareba uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

Yanditswe Oct, 21 2019 08:18 AM | 9,709 Views



Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iravuga ko kugira ngo komisiyo iherutse gushyirwaho na Perezida w'u Bufaransa yuzuze inshingano zayo zo gucukumbura uruhare rw'icyo gihugu muri jenoside yakorewe abatutsi, bisaba ko ihabwa ubwisanzure n'uburenganzira kuri zimwe mu nyandiko ku mubano w'ibihugu byombi zari zaragizwe ubwiru.

Itsinda ry'abantu 15 barimo inzobere n'abashakashatsi mu mateka, amategeko n'ibindi, ni ryo rigize komisiyo yitezweho gusubiza ikibazo cyibazwa n'umubare munini w'Abafaransa ndetse n'abatuye Isi muri rusange, ku ruhare rw'Ubufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi ari na yo ntandaro y'igihu mu mubano w'ibihugu byombi nyuma ya 1994.

Ahereye ku muyobozi w'iyo komisiyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, asanga itanga icyizere.

Yagize ati ‘‘Uyoboye iyo komisiyo Vincent Duclert yaje ino mu Rwanda mu kwezi kwa kane yari ahari mu gihe twibukaga ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi, hari ibibazo yabajijwe n'abanyamakuru n'abari mu nama mpuzamahanga kuri jenoside kuko ni yo yari yajemo atangamo n'ikiganiro. Azi rero icyo Abanyarwanda bategereje ku bushakashatsi iyo komisiyo ayoboye isabwa, turizera ko azabyitaho, n'iyo urebye n'ibiganiro atanga mu itangazamakuru muri iki gihe avuga ko bazanifashisha n’abo bashakashatsi bagenzi babo bajijukiwe na politiki y'u Rwanda n'impuguke kuri jenoside batazazigizayo.’’

Ibi kandi abihuriyeho n'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umuryango uharanira inyungu z'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, IBUKA, Ahishakiye Naphtal.

Yagize ati ‘‘Ntekereza ko dukwiye gushima intambwe yatewe! Igisigaye ni uko rikwiye kuba itsinda ry'impuguke zigenga zikora akazi kazo, koko ziriya nyandiko ari iziri mu Bufaransa zigasesengurwa ari n'ibindi bimenyetso biri hano mu Rwanda na byo bakabisesengura.’’

Ukuri ku ruhare rw'Ubufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi, kuzashingira ku isesengura ry'inyandiko zigaragaza imibanire y'ibihugu byombi hagati y'umwaka wa 1990 na 1994.

Ubwo yakiraga mugenzi we Paul Kagame mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize wa 2018, Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron yagaragaje ko u Bufaransa bwiteguye gushyira ahabona izo nyandiko.

Yagize ati ‘‘Ku ngingo irebana n'inyandiko ku mibanire y'ibihugu byacu byombi, nk’uko mubizi zirimo ibyiciro binyuranye; hari izirebana n'igisirikare, iza minisiteri y'ububanyi n'amahanga ndetse n'iz'uwahoze ari perezida wa repubulika. Imirimo ijyanye no gushyira ahagaragara izo nyandiko yaratangiye kandi nzakora ibishoboka ikomeze kuko ntekereza ko ari ikintu cy'ingenzi ariko nanone navuga ko hari bimwe bitari mu bubasha bwa perezida wa repubulika wenyine kubera ubukana bwabyo, ariko ntabwo nifuza ko twagarukira ku kibazo cy'inyandiko gusa.’’

Inyandiko amategeko ateganya ko zishyirwa ahabona ari uko Perezida w'u  Bufaransa amaze kugisha inama inzobere n'abajyanama be, ni izifitanye isano n'umutekano w'igihugu. Icyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. BIZIMANA Jean Damascène, akavuga ko ari zo z'ingenzi komisiyo ya Perezida Macron ikeneye kugira ngo itaba nk'indi yitiriwe Cures yo muri 1998 itarageze ku ntego nyuma yo kwimwa inyandiko zimwe ndetse na yo ikagira ubwiru izindi mu zo yakoresheje.

Yagize ati ‘‘Ni ngombwa ko inyandiko zitigeze zikoreshwa, zitigeze zisomwa, zitigeze zigerwaho ari zo baheraho. Cyane cyane izo zirebana n'umutekano, izo za minisiteri y'ingabo yewe na Perezidansi ya Repubulika kuko hari inama yabaga inshuro imwe mu cyumweru igahuza Perezida w'u Bufaransa, Minisitiri w'Intebe, uw'ingabo n'uw'ububanyi n'amahanga ndetse hakaba n'Umunyamabanga Mukuru muri Perezidansi ya Repubulika, icyo gihe yari Hubert Vedrine. Iyo bayitaga ngo ni conseil restrait cyangwa se inama y'umwihariko. Usanga rero ku bireba politiki y'u Rwanda muri yo nama ari ho hagiye hafatirwa ibyemezo bikomeye harimo ibyo kohereza abasirikare, ibyo gutanga intwaro no gushyiraho za operations zimwe na zimwe. Ni mwene izo nyandiko zikenewe kugira ngo harebwe umurongo politiki y'u Bufaransa mu Rwanda yagendeyeho tunamenye uburyo jenoside yategurwaga n'amakuru bari bafite uko yanganaga. Kuko bigaragaye ko bari bazi umugambi wose wa jenoside ariko bagakomeza uwo murongo wo gushyigikira Leta yayiteguye yanayikoraga hashobora kuvamo amakosa ku bantu bamwe n'ibyaha bashobora gukurikiranwaho.’’

Perezida w'u Bufaransa ashyizeho iyi komisiyo nyuma y'amezi 5 gusa atangaje ishyirwaho ryayo nyuma yaho tariki 5 Mata uyu mwaka yakiriye mu biro bye, abayobozi b’ishami ry'Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, Ibuka-France.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m