Yanditswe Sep, 09 2019 09:12 AM | 8,020 Views
Nyuma y'aho bigaragarijwe ko mu myaka hafi 6 ishize u Bwongereza bumaze gutanga abarirwa muri miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda ku bagabo 5 bakurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) irasaba igihugu cy'u Bwongereza kugeza mu butabera abo bagabo cyangwa ikabohereza ibihugu byiteguye kubacira imanza.
Abagabo ikinyamakuru The Sun kivuga ko batanzweho ako kayabo ni Dr. Vincent Bajinya ufatwa nk’umwe mu bacurabwenge
b’umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi bakanayishyira mu bikorwa, Celestin
Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Emmanuel Nteziryayo uko ari 3 bari ba
burugumesitiri mu cyahoze ari Gikongoro, ndetse na Celestin Mutabaruka na we
wayoboraga umishinga Crête Zaïre Nil.
Iki kinyamakuru kivuga ko ari bo baciye agahigo ko gutangwaho ako kayabo mu gihe gito kandi imanza zabo zitaranatangira kuburanishwa mu mizi, ibintu iki kinyamakuru cyise amahano yo kwangiza imisoro y’abaturage b’u Bwongereza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascène, avuga ko uretse kuba u Bwongereza ari kimwe mu bihugu bitarashyiraho amategeko ahana icyaha cya jenoside, kinirengagiza nkana ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga, ibintu avuga bidakwiye ku gihugu nk’iki.
Umuryango
uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, IBUKA, na wo
wamaganye iyi myitwarire y’u Bwongereza, ndetse Visi Perezida wawo wa mbere
Nkuranga Egide agaragaza impungenge z’uko kubona abarokotse batazabona
ubutabera uko bikwiye.
Cyakora
Dr Bizimaba akavuga ibi bitaca intege u Rwanda.
Bisobanurwa
ko uru rubanza
rw’Abanyarwanda batanu bakurikirwanywe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe
Abatutsi, rushobora guca agahigo ko kuba urwa mbere rutwaye amafaranga menshi
Leta y’u Bwongereza. Muri Mata uyu mwaka Polisi y’igihugu cy’u Bwongereza
yatangaje ko iri gukora iperereza ku Banyarwanda batanu bashinjwa uruhare muri
Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu,
bahungiye muri iki gihugu.
Inkuru mu mashusho
Divin UWAYO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru