Yanditswe Jul, 27 2021 15:00 PM | 36,688 Views
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG Dr
Bizimana Jean Damascene aravuga ko ukoherezwa mu Rwanda kwa Venant Rutunga
ndetse n'abandi basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bafatwa nka ba
ruharwa, bigaragaza agaciro amahanga amaze guha uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Yatangaje ibi nyuma y'uko ubutabera bw'Ubuholandi bwaraye bwohereje mu Rwanda, Venant Rutunga wahoze mu bayobozi bakuru mu kigo cya ISAR Rubona akaba umwe mu bari ku isonga mu iyicwa ry'Abatutsi basaga 1000 bari bahungiye muri iki kigo, bava mu makomini atandukanye.
Amakuru avuga ko Rutunga ariwe wazanye abajandarume abakuye i Butare, maze bafatanya n'interahamwe mu kubica.
Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko kuba kandi ibihugu hirya no hino ku Isi bifatanya imyanzuro yo kohereza bamwe mu bakoze Jenoside kuburanira mu Rwanda, byamaze kwizera ubutabera bw'u Rwanda nyuma y'uko hari abamaze kuburana bagakatirwa igifungo giteganwa n'amategeko.
Dr Bizimana avuga kandi ko ukoherezwa mu Rwanda kwa bamwe mu bakoze Jenoside bari mu cyiciro cya mbere, biruhura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bituma bizera ko ntawuzacika ubutabera.
Dr Bizimana yavuze ko ibi bikorwa bitanga ubutumwa ku bakidegembya hirya no hino mu mahanga, ko isaha n'isaha bizarangira bisanze mu nkiko.
Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Ruhashya ndetse na bamwe mu bahoze bakora mu cyari ISAR Rubona bakorana na Venant Rutunga, nabo batangaje ko bashimira uruhare Leta igirana n'ibihugu by'amahanga mu gukurikirana abasize bakoze Jenoside cyane cyane ba ruharwa.
Bamwe mu batangabuhamya batifuje ko imyirondoro yabo ishyirwa ku mu garagaro, bavuga ko Rutunga yagize uruhare rutaziguye mu iyicwa ry'imbaga y'Abatutsi bari bahungiye muri iki kigo bari baturutse mu makomini ya Ruhashya, Rusatira, Mbazi, Maraba ndetse n'abandi bari baracitse ku icumu muri Perefegitura Gikongoro.
Aba baharokokeye bemeza ko iyo Rutunga Venant atajya kuzana abajandarume ngo baze bafatanye n'abasikare bagera kuri batandatu bari muri ISAR Rubona mu kwica Abatutsi bari kuri Mont Rubona, Abatutsi benshi bari kurokoka kuko bari bamaze igihe birwanaho.
Nyuma yo kuzana abo bajandarume, ngo bafatanyije n'interahamwe n'abo basirikare Abatutsi babicisha intwaro z'ubwoko bwose.
Guverineri Nyirarugero yasabye abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside kuyirinda no kuyirwanya ...
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Abatangabuhamya bavuze ko kudahana byatumye Jenoside igira ubukana muri Gikongoro
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Urubyiruko rurasabwa gusigasira no kurinda ibimaze kugerwaho nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakore ...
May 29, 2022
Soma inkuru
Minisitiri Ingabire yanenze abakomeje kwinangira ntibatange amakuru y’ahakiri imibiri y’ ...
May 27, 2022
Soma inkuru
Urukiko rw'ibanze rwa Kagarama rwasubitse kuburanisha urubanza rwa Micomyiza Jean Paul
May 11, 2022
Soma inkuru
Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’urukiko mu rubanza rwa Sankara n’abo bareganwa
Oct 20, 2021
Soma inkuru