AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Mu kwirinda Coronavirus, abantu bakwiye gukoresha ikoranabuhanga mu gusaba serivisi-MINALOC

Yanditswe Mar, 16 2020 16:33 PM | 50,735 Views



Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu irasaba abaturarwanda gukomeza ingamba zo kwirinda coronavirus, ari na ko yizeza ko abakeneye serivisi mu buryo bwihutirwa bazihabwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bunyuranye.

Ahatangirwa servisi mu nzego z'ibanze nko ku tugari no ku mirenge, abaturage bakomeje kuhashakira serivisi zinyuranye. Gusa ngo baje bafite impungenge z’uko bashobora kutabona izo serivisi no kuba bakwandura icyorezo cya Coronavirus.

Mukansekanabo Genevieve utuye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali yagize ati ''Ku murenge turikuza n'ubundi bakadufasha gusa ntabwo tugomba kwegerana cyane kubera ko batubwiye ko hari ibintu by'isuku noneho mo hagati hakajya hazamo intera  kugirango tutabasha kwanduzanya ku bafite icyo kibazo. Oya abayobozi ntabwo tubabura iyo tubabuze tuhasanga abandi baba babasigariyeho.''

Na ho Mushumba Marcel ati ''Bakakwakira nta kibazo ariko mu kuvugana n'abayobozi ni ukwitaza nyine indi metero hirya no gusuhuzanya ni ko bimeze ni uguhana inkokora gutya nta gusuhuzanya mu ntoki birumvikana. Serivise turazibona neza nta kibazo. Irembo ho rwose ndabona nta nabahari kandi usanga wa mugani abantu bose bafite impungenge ntawe uramenya uko byifashe abantu bose barimo kwiga ukuntu barwanya icyi cyorezo.''

Bamwe mu batanga serivise mu nzego z'ibanze barimo umunyamanga nshingwa bikorwa w'umurenge wa Kacyiru Urujeni Gertrude ndetse na Karamuzi Godfrey Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kimihurura bavuga ko batahagaritse servise batanga nubwo urujya n'uruza rw'ababagana bashaka serivise rwagabanutse cyane ugereranije no mu minsi yashize iki cyorezo kitaravugwa mu Rwanda.

Urujeni Gertrude ati ''Mu nzego z'ibanze ntabwo twahagaritse serivise dutanga kuko dufite serivise duha abaturage batandukanye baba batugana kuko ndatekereza ko ubuzima bw'abanyarwanda butahagaze ariko ugereranyije n'iminsi yatambutse kuva nko kuwa 5 uyu munsi navuga ko ariwo wa 1 utangiye icyi cyumweru muri weekend ntabwo dutanga serivise mu biro ariko urabona abantu ari bake cyane kuko ubundi muri aya masaha tuba dufite urujya n'uruza rw'abaturage ariko nk'uko ubibonye nta baturage dufite.''

Na ho Karamuzi Godfrey ati ''Urabona hano muri serivise zimwe na zimwe mu baturage twari dusanzwe twakira umubare wagiye hasi hari abaturage bakeya...gusa ari n'abafashe icyemezo umuturage akambwira ko azafata icyemezo nyuma y'iminsi 14 nibwo nzagaruka ku murenge, hari abagiye mu ngo zabo pe ariko twebwe abakozi bacu kugeza uyu munsi baracyari mu kazi ariko ni bwa bukangurambaga tubabwira ko umuturage 1 hagati ye n'utegereje serivise habamo nibura intera ya 2m kugirango n'uwaba afite ikibazo dushobore kumukurikirana.''

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof. Shyaka Anastase avuga ko ubuzima butahagaze kandi serivise zikomeza gutangwa ariko abantu birinda cyane guhurira ahantu hamwe ari benshi, kwegerana cyane, no gukora ingendo zitari ngombwa.

Yasabye abashaka serivise kwitabira gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga busanzweho, ndetse n'abazitanga bagakurikiza amabwiriza yose bahabwa yo kwirinda icyorezo cya coronavirus:

Yagize ati ''Ni byiza ko abantu bakoresha buriya buryo bw'ikoranabuhanga, Irembo 20 irahari ugakoresha byikorere ukabikora icyangombwa ukakibona kikoherezwa aho kigomba koherezwa igihe waba ukeneye kubisobanurirwa ugahamagara kuri 9099 baragusobanurira tubabwire uko tubigenza. Icya 2 ni ukugerageza gushaka uburyo abantu batahirunda ngo bazire icyarimwe bashaka ibintu ibi n'ibi wenda hagakoreshwa za telefoni ku buryo baza bari kuri gahunda kugirango bataza kuba benshi. Ikindi dusaba inzego z'ibanze n'uko n’iyo bahageze uburyo bicara bategereje, bicare ari bacye. Icya 3 dushaka ni uko ni byiza ko mu nzego z'ibanze ibyo bakora bidakenewe cyane bashobora nabo gukorera mu rugo abakoresha baraza kureba ngo ni ibiki dukeneye hano, bamwe bagakora none abandi ejo kugirango aho dukorera naho habe hazima, hashobora kuduha uburyo bwo kwirinda no kurinda abatugana...''

Uretse serivisi zitangwa mu nzego z’ibanze n’izindi nzego zitajya zihagarika gutanga serivisi, amabanki na yo yakomeje gukora nk'uko bisanzwe usibye ko urujya n'uruza rwagabanutse n'abakozi bakaba bari bake. Serivisi zahagaritswe guhera kuri uyu wa mbere, ni iz’iburanisha ry’imanza ndetse n’inama ntegurarubanza kimwe n’ibindi bibazo bikunze kuzana abaturage mu nkiko no mu bugenzuzi bwazo.

Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize