AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

COVID19: Mu kwezi kumwe ubukerarugendo mu Rwanda bumaze guhomba hafi miliyari 35 Frw

Yanditswe Apr, 15 2020 20:48 PM | 18,939 Views



Nyuma y’ukwezi mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa koronavirusi, urwego rw’ubukerarugendo ruragaragaza igihombo cya miliyari hafi 35 z’amanyarwanda.

Raporo yashyizwe ahagaragara n’ishami ry’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda/PSF, yerekana ko mu kwezi kwa 3 k’uyu mwaka gusa uru rwego rwahombye miliyari 34 na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Ibigo bitembereza ba mukerarugendo byahombye miliyari 20, amahoteri ahomba miliyari 13, ikigo gitegura inama mpuzamahanga MICE gihomba asaga miliyari 1 mu gihe ibindi bigo bitanga serivisi zifitanye isano n’ubukerarugendo byahombye miliyoni zisaga 150.

Iyi raporo igaragaza ko uru rwego rufatiye runini ubukungu bw’igihugu muri rusange bityo kuba hari ibikorwa birebana na rwo byahagaze nk’inama mpuzamahanga zikomeye zimuriwe ikindi gihe, gusubika ingendo za ba mukerarugendo bagombaga kuza mu Rwanda n’ibindi bikorwa; ngo byatumye imikorere y’ubukerarugendo mu Rwanda kimwe n’ahandi mu mahanga ihagarara. 

Mu Rwanda nibura ibigo by'ubucuruzi 207 byarahombye kuko nta kazi birimo gukora ndetse abakozi bamaze guhagarikwa. 

Urwego rw’ubukerarugendo rusanganywe amadeni agera kuri miliyari 87.7 rukanakenera nibura miliyari 1 na miliyoni 700 yo guhemba abakozi buri kwezi. 

Uru rwego ruravuga ko igihe icyorezo cya Koronavirusi cyahagarara imirimo igakomeza uko bisanzwe, ngo 82% bya buzinesi zo mu bukerarugendo zizakora ari uko zibonye ubufasha bwa Leta cyangwa izindi nzego.

Bimwe mu byo abari mu bukerarugendo bifuza byanatumye bandikira RDB ibaruwa isaba ubuvugizi, ni ugukomorerwa ku nyungu z’amadeni basanzwe bafitiye amabanki nk’uko biherutse gutangazwa na Banki Nkuru y'u Rwanda,  guhabwa amafaranga yabafasha mu kuzahura ubukungu mu gihe cy’umwaka, gusonerwa imisoro isanzwe isabwa buri kwezi no gushyiraho ikigega cyagoboka urwego rw’ubukerarugendo cyane ko rukenye nibura miliyari zisaga 7 buri mu mezi atatu nyuma ya koronaviruso.

Ubukerarugendo busanzwe bwirariye hafi 50% mu mafsranga yinjizwa mu isanduku y’Igihigu buri mwaka, aho intego ya guverinoma ari ugukuba kabiri uyu musaruro ukava kuri miliyoni 400 akagera kuri miliyoni 800 z’amadolari muri 2024.

Kubera icyorezo cya koronavirusi, ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri rusange bishobora kuzahomba nibura miliyari 5.4 z’amadolari kubera gusubika ingendo za ba mukerarugendo bangana na miliyoni 6 n’ibihumbi 200 bagomba gusura ibi bihugu.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura