Yanditswe Feb, 06 2021 08:28 AM | 9,567 Views
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC cyatangiye igikorwa cyo gupima icyorezo cya COVID19 abantu bakora mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange.
RBC ivuga ko ifite intego yo gupima abantu nibura 8,000 mu minsi ibiri iki gikorwa kizamara.
Iki kigo cyemeza ko iki gikorwa kigamije kureba uko ubwandu buhagaze mu bakora ibijyanye no gutwara abantu n'ibintu kuko bashobora kwanduza abantu benshi bahura na bo.
Abari gupimwa biganjemo abamotari, n’abashoferi b’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.
Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu bavuga ko bishimiye igikorwa cyo kubapima kuko bizabafasha gusubukura imirimo yabo bazi uko bahagaze kandi batanakwirakwiza icyorezo cya covid19 kubo batwara.
Ni igikorwa kibaye mu gihe kandi mu byemezo by’inama y’abaminisitiri iherutse guterana yemeje ko mu mabwiriza azatangira kubahirizwa ku italiki ya 8 uku kwezi ingendo mu modoka rusange cyangwa mu binyabiziga by’abantu ku giti cyabo zizaba zemerewe gukorwa mu Mujyi wa Kigali kandi imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange cyangwa se za bisi zizaba zemerewe gutwara abantu batarenze 50% by’umubare zemerewe gutwara.
RBC ivuga ko iki gikorwa kigamije kureba ishusho y’uko ubwandu bwa COVID19 buhagaze mu baturage mu byiciro bitandukanye bahura n'abantu benshi nk'uko bisobanurwa n'Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC, Dr Edson Rwagasore.
Yagize ati ''Twatangiye igikorwa cyo gupima abantu mu byiciro birimo abashoferi, abamotari n'abandi bantu bashobora kuba bahura n'abantu benshi kugira ngo dushobore kureba ishusho y'uko icyorezo kimeze muri ibyo byiciro ariko nanone kugira ngo turusheho gukangurira abantu uburyo bakwirinda; cyane ko muri bo bashobora hari abantu baba batagaragaje ibimenyetso cyangwa bakaba batazi ko barwaye. Mu by'ukuri ariko bakaba bafite ibyago byo kwanduza abantu benshi muri bakaba bahitanwa na COVID19.''
RBC ivuga ko ifite intego yo gupima abantu nibura 8,000 mu minsi ibiri ikurikiranye bakora mu rwego rw’ubwikorezi.
Iki kigo gikangurira abantu abantu bose bakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ndeste n'abafite ibinyabiziga byabo bwite gukomeza kwitwararika ku mabwiriza to kwirinda Covid19 kuko bitabaye ibyo byaba intandaro yo kwanduza umubare munini w’abantu batwara.
Bienvenu Redemptus
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru