AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

COVID19: U Rwanda rushobora guhomba miliyari 200 z'imisoro

Yanditswe May, 10 2020 23:26 PM | 4,997 Views



Icyorezo  cya COVID19 ngo gishobora gutuma  U Rwanda ruhomba miliyari zisaga 200 hagati y'ukwezi kwa kane n'ukwa gatanu muri uyu mwaka. 

Ibi ni ibitangazwa n’ikigo cy’imisoro n’amahoro. Ni  mu gihe mu mpera z'iki cyumweru Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko isoneye umusoro ku nyungu ibinyabiziga bikora imirimo ibyara inyungu mu gihe cyose bizamara bidakora ndetse ibigo n'abantu ku giti cyabo na bo bakazishyura avansi y'umusoro ku nyungu hashingiwe ku byacurujwe.

Mutanyuranya Bonaventure ni umushoferi wa Taxi Voiture mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko gahunda ya guma mu rugo yagize ingaruka zikomeye ku kazi we na bagenzi be bakora, ibintu we na mugenzi we Kalisa Théogène baheraho bagasaba inzego bireba kuborohereza mu kwishyura imisoro cyane cyane umusoro ku nyungu uzwi nka TVA.

Izi ngaruka kandi zikaba zaranageze ku batwara moto.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba za Guverinoma y'u Rwanda zo kuzahura ubukungu hagamijwe gufasha inzego zitandukanye zagizweho ingarua n'icyorezo cya COVID19, Minisiteri y'imari n'igenamigambi yafashe icyemezo cy'uko ibinyabiziga bikora imirimo ibyara inyungu bizishyura avansi y'umusoro ku nyungu hashingiwe ku mubare w'amezi y'umwaka bizaba byarakozemo iyo mirimo ibyara inyungu. 

Ni mu gihe kandi kubara avansi y'umusoro ku nyungu z'ibigo n'abantu ku giti cyabo, na byo bizashingira ku byacurujwe uyu mwaka. 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Richard TUSABE avuga ko Leta y'u Rwanda yemeye kwigomwa iyo misoro mu rwego rwo gufatana urunana n'abaturage bayo mu rugamba rwo guhangana n'ingaruka z'icyorezo cya COVID19 ku bukungu n'imibereho myiza.

Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu mu Kigo cy’imisoro n’amahoro, Aimable Kayigi avuga ingaruka z'icyorezo cya COVID19 zishobora gutuma hagati ya Werurwe na Gicuransi uyu mwaka, Leta ihomba akayabo ka miliyari zisaga 200 zari kuzinjira mu isanduku yayo binyuze mu misoro 

Udupfukamunwa dukorerwa mu Rwanda natwo twasonewe umusoro ku nyongeragaciro TVA, mu gihe umusoro ku bihembo by'abarimu bo mu bigo by'amashuri yigenga bahembwa umushahara (net salary) utarenze ibihumbi 150 ku kwezi uzasonerwa mu gihe kingana n'amezi 6, ni ukuvuga uhereye muri Mata kugeza muri Nzeri uyu mwaka. 

Abakozi bakora mu rwego rw'amahoteli n'ubukerarugendo nabo bahembwa umushahara (net salary) utarenze ibihumbi 150 nabo bazasonerwa umusoro ku mushahara mu gihe cy'amezi 3 uhereye muri Mata kugeza muri Kamena. 

Minisiteri y'imari n'igenamigambi ivuga ko gusonera iyo misoro amashuri y'igenga n'amahoteli bigamije gufasha izo nzego kugumana benshi mu bakozi zikoresha aho kubirukana kubera ihungabana ry'ubukungu zahuye naryo.  

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage