AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

COVID19: Uko abasezenguzi babona ikibazo cyo kwigwizaho inkingo kw’ibihugu bikize

Yanditswe Feb, 25 2021 11:25 AM | 18,825 Views



Mu gihe ibihugu bikize bishinjwa kwikubira inkingo za COVID19, abasesengura iby'iki cyorezo basanga ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere nabyo bikwiye gutahiriza umugozi umwe kugira ngo bibone izo nkingo.

Kuva icyorezo cya COVID19 cyakwaduka ku Isi Umuryango w'Abibumbye wasabye ko habaho ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana nacyo, yaba mu buryo bwo gukumira ikwira ryacyo no gushaka urukingo.

Hashyizweho gahunda y'ubufatanye mpuzamahanga yiswe COVAX igamije kwihutisha no gufasha ibihugu kugerwaho n'inkingo mu buryo bworoshye. 

Icyakora nyuma y'igihe gisaga amezi 4 urukingo rwa mbere rubonetse, ibihugu bikize bikomeje kunengwa kuzikubira byirengagije iyi gahunda ya COVAX ifite intego yo kugeza inkingo ku kigero cya 20% mu bihugu binyamuryango.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko rihangayikishijwe n'icyuho cya miliyari 22.9 z'amadorali y'amerika ataraboneka ngo gahunda yo gusaranganya inkingo nta busumbane igerweho. Dr. Tedros ADHANOM Ghebreyesus uyobora iri shami avuga ko igiteye impungenge kurushaho ni uko ibihugu bikize bikomeje kwikubira inkingo zose za COVID19. 

Yagize ati “Tugomba kumenya ko tudafite imbogamizi y'amafaranga gusa, kuko tutabonye inkingo zo kugura ayo mafaranga na yo ntacyo yaba amaze! Muri iki gihe ibihugu bikize bikomeje kugirana amasezerano n'ibigo bikora inkingo, amasezerano aca intege gahunda ya COVAX kuko atuma umubare w'inkingo zigurwa binyuze muri COVAX uba muto. Ibyo bivuze ko nubwo twabona amikoro dukeneye twageza inkingo ku bihugu bikennye ari uko ibikize byemeye ubufatanye bikubaha amasezerano ya COVAX. Ntabwo iki ari ikibazo cy'ubugiraneza ahubwo ni ikibazo cy'icyorezo kuko kugitsinda burundu bisaba kugitsinda hose ku Isi. Uko iyi virusi ikomeza kugendagenda niko irushaho kugira amahirwe yo kwihinduranya bikaba byatuma n'inkingo zihari ubu zitayihangara uko bikwiye. “

Inzobere mu ndwara z'ibyorezo akaba anakorana n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima,OMS, Dr. Vedaste Ndahindwa, avuga ko ikibazo nyamukuru ari umubare udahagije w'inkingo zikorwa ugereranyije n'umubare w'abazikeneye.

Ariko se ibihugu bikennye bikwiye kwitwara bite muri iki kibazo? Alexis Nizeyimana, asesengura politiki mpuzamahanga. 

Ati “Mbere na mbere ni uko bibanza gukorera hamwe. Bakavuga bati dufite ikibazo kimwe twese nta nkingo twese turimo kubona reka twishyire hamwe buri wese mu bushobozi afite natwe tujye guhiganwa n'abafite amafaranga. Niba Amerika ijyanye miliyari y'amadorali natwe tujyanye miliyari y'amadorali ariko twebwe wenda turi ibihugu 50 cyangwa 60.”

Afurika ni wo mugabane bigaragara ko ukiri inyuma mu kugerwaho n'inkingo, ibintu  bishimangira ubusumbane hagati y'ibihugu bikize n'ibikiri mu nzira y'amajyambere, nkuko Perezida Paul Kagame aherutse kubibwira umunyamakuru Richard Quest wa Televiziyo CNN yo muri USA.

Ati “Tumaze iminsi tubona ibi bintu nko mu myaka hafi 20 ishize, aho usanga ku Isi yose Afrika ari yo isigara inyuma bitewe n'uburyo ifatwa nk'umugabane ukennye. Ibyo binatuma yibagirana cg ikirengagizwa mu ruhando mpuzamahanga ntihabwe agaciro mu bufatanye mpuzamahanga haba mu bukungu n'ibindi kuburyo ubonamo ikibazo cy'ubusumbane n'ibindi. Afrika rero ifite icyo kibazo kandi tugomba gushaka uko gikemuka ibintu bikarushaho kuba byiza.”

Inzego z'ubuzima zivuga ko kugira ngo abatuye Isi basubire mu buzima busanzwe ndetse ibikorwa by'ubukungu byongere gukora nkuko byari bisanzwe mbere y'iki cyorezo, bisaba byibura gukingira 60% w'abaturage.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage