AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Callixte Nsabimana arashyikirizwa urukiko kuri uyu wa Kane

Yanditswe May, 22 2019 17:15 PM | 7,278 Views



Callixte Nsabimana uzwi ku izina rya Sankara azagezwa imbere y’urukiko rw’inbanze rwa Kacyiru kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2019 kugira ngo amenyeshwe ibyaha akurikiranyweho, nk'uko tubikesha ubushinja bukuru bw’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2019 nibwo Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko dosiye ye  kugira ngo hatangire imirimo yo kumumenyesha ibyo byaha aregwa.

Callixte Nsabimana akurikiranywe n’ubushinjacyaha ku ruhare rwe mu byaha bifitanye isano n’iterabwoba no kugambira kugirira nabi umutekano w’igihugu.

Nsabimana yakunze kumvikana mu itangazamakuru yigamba guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yeretswe itangazamakuru kuwa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2019 ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama