AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Car Free Day: Ahantu hashya ubwitabire burarushaho kwiyongera

Yanditswe Apr, 01 2019 07:14 AM | 19,838 Views



Kuri iki Cyumweru abaturage bitabiriye siporo rusange isanzwe iba ku cyumweru cya 1 n’icya 3 cya buri kwezi. Nubwo habaye izi mpinduka ariko, abayitegura bemeza ko ubwitabire bw’iyi siporo bugenda buzamuka, dore ko igenda yagurirwa mu bice binyuranye nya Kigali.

Kuri iki Cyumweru, RBA yagiye ku kibuga cya Kaminuza ya ULK mu Karere ka Gasabo no kuri Maison des Jeunes Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, hamwe mu haguriwe ibikorwa bya siporo rusange imenyerewe nka Car Free Day.

Mu kibuga cya ULK ahari higanje urubyiruko rw'abanyeshuri abitabiriye iyi siporo bavuga ko ari ki mwe mu bibafasha kugira ubuzima bwiza.

Abakuze bitabira iyi siporo na bo bagenda biyongera, abagabo ndetse n’abagore. Bo bayifata nk’urukiko ku ndwara za hato na hato zifata abageze mu zabukuru harimo n’izitandura.

Abashinzwe ibikorwa byo gupima indwara zitandura (non-comminicable deseases), bijyana n’iyi siporo rusange bashima uburyo abitabira bagenda biyongera bigatuma n’abamenya ko bafite ibibazo by’ubuzima biyongera kandi bakagirwa inama zibafasha:

Abitabira iyi siporo basanga amasaha ikorwamo akwiriye kwiyongera kuko abaturuka kure basanga imyitozo ngororamubiri irangiye. Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu kare ka Nyarugenge Jean de Dieu Nyagahinga asaba ko bajya barushaho kuzinduka.

Muri iyi gahunda ya siporo rusange kandi hatangwa n’ubujyanama ku mirire iboneye mu rwego rwo guhangana n’umubyibuho ukabije, ariko ngo bugiye kongerwamo imbaraga.


Inkuru ya John Gakuba



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage