Cathédrale Notre-Dame de Paris iherereye mu Bufaransa paris yahiye

Cathédrale Notre-Dame de Paris iherereye mu Bufaransa paris yahiye

Yanditswe April, 16 2019 at 10:17 AM | 4836 ViewsNyuma y’aho Cathédrale Notre-Dame de Paris iherereye mu murwa mukuru w’u Bufaransa paris ifashwe n’inkongi ikaze ku mugoroba w’ejo mu masaha ya 6:30 Inkongi  yangije igisenge cyose ndetse n’ibindi bice bitandukanye by’iyi cathedrale , bamwe mu baherwe b’abafransa baratangaza inkunga batangiye gutanga  mu rwego rwo gusana no gusubiza  ishusho iyi Cathedrale yari isanganywe. 


Bamwe muri aba harimo Bernard Arnault umuherwe uzwi cyane muri iki gihugu cy’ubufransa watangaje ko atanze million 200 z’ama euro yo gusana iyi cathedrale ndetse na Francois Pinault nawe  watanze million 100 z’ama euro nayo azifashishwa mu gusana iyi cathedrale.

Amakuru agezweho aravugako abazimya inkongi y’umuriro babashije kuzimya inkongi yari yibasiye iyi  cathedrale. 


amateka avuga ko Iyi Kiliziya yatangiye kubakwa mu mwaka wa 1163, imirimo yo kuyubaka yarangiye itwaye imyaka 182.  Ikaba ari cathedrale imaze imyaka isaga 850

Iyi Cathédrale ifashwe n’inkongi mu gihe Kiliziya Gatolika ku isi yose yatangiye icyumweru gitagatifu kibanziriza umunsi mukuru wa Pasika.


Perezida Emmanuel Macron yavuze ko ari ibyago bikomeye cyane ku Bufaransa bwose, ndetse iyi nkongi ituma asubika ijambo yagombaga kuvugira kuri Televiziyo abwira abamaze igihe bigaragambya mu mihanda yo mu Bufaransa.

Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Rwandans to compete on 'Chinese Language' with students from around th

ABADIPLOMATE MURI GAHUNDA YO GUSURA IBYIZA BITATSE U RWANDA

SOPHIA ROBOT IMEZE NK'ABANTU ITEYE ITE?

AMATEKA YA INTERNET MU RWANDA

PEREZIDA WA MALI IBRAHIM BOUBAKAR KEITA YAGEZE MU RWANDA

ABAYOBOZI BAGARAGAZA KO IKORANABUHANGA RIKOMEJE GUFASHA AFURIKA MU ITERAMBERE