Yanditswe Mar, 23 2022 11:38 AM | 24,419 Views
Umwongereza Stephen Constantine wabaye umutoza w'Ikipe y'Igihugu Amavubi yagaragaye ku rutonde rw'abatoza bifuza gutoza Amavubi.
Ni urutonde rwasohowe kuri uyu wa Gatatu n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda.
Mu bakandida batangajwe harimo Alain Giresse ukomoka mu Bufaransa, Sunday Oliseh wo muri Nigeria, Sebastian Migne wo mu Bufaransa, Tony Hernandez wo muri Espagne, Gabriel Alegandro Burstein wo muri Argentine, Hossam Mohamed El Badry wo mu Misiri, Ivan Hasek wo muri Czech, Arena Gugliermo wo mu Busuwisi, Stephane Constantine wo mu Bwongereza na Noel Tossi wo mu Bufaransa.
FERWAFA itangaza ko iri mu biganiro n'aba bakandida, aho "mu minsi ya vuba turabatangariza umutoza mushya n'abo bazakorana."
Stephen Constantine yatoje Amavubi mu gihe kitageze ku mwaka umwe, aho yatangiye kuyatoza muri Gicurasi 2014 akegura ku mirimo muri Mutarama 2015 bitewe n'ukutumvikana na FERWAFA.
Mu bakandida batangajwe na FERWAFA, harimo abafite uburambe mu gutoza muri Afurika, urugero ni Sébastien Migné watoje Ikipe y'Igihugu ya Kenya, iya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo U-20, ndetse n'iya Guinée Equatoriale.
Hari kandi Alain Jean Giresse watoje Senegal, Mali, Gabon ndetse na Tunisia.
Undi mutoza uzwi cyane ni Umunyanigeriya Sunday Ogochukwu Oliseh wamenyekanye cyane ubwo yakinaga hagati mu ikipe y'igihugu, akaba yaranayibereye umutoza.
Ugushakisha umutoza kwa FERWAFA kuje nyuma y'aho uwari umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent atongerewe amasezerano.Bije nyuma kandi y'aho umusaruro w'ikipe y'igihugu cy'imisozi igihumbi ugerwa ku mashyi, aho ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA iza ku mwanya wa 134, ikintu kimaze kugaragara ko cyabihiye abakunzi ba ruhago mu Rwanda.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru