AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Coronavirus: Ni nde ukwiye kwambara agapfukamunwa?

Yanditswe Mar, 16 2020 21:02 PM | 2,472 Views



Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali abaturage bashishikariye kugura udupfukamunwa, aho bashimangira ko biri mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Gusa Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abantu bakwiye gusobanukirwa imikoresherezwe yatwo ndetse n’abakwiye kutwambara.

Hari amwe mu maduka amwe yo mu Mujyi wa Kigali usanga imbere yayo abantu batonze umurongo bashaka udupfukamunwa. Abantu bashishikariye kutugura kuko batubonamo ko twabafasha kwirinda icyorezo cya Coronavirus kibasiye isi n’u Rwanda rurimo.

Umuturage witwa Bundugu Jean Bosco utuye mu Karere ka Gasabo, aganira na RBA yagize ati “ Ngiye kureba ko ziriya ‘gants’  zihari muri T2000  na turiya dupfukamunwa, turi ku murongo ariko barabanza gupima ikibazo umuntu yaba afite cy'ino ndwara ya Coronavirusi.”

Hari ahacururizwa utu dupfukamunwa ndetse n’udupfukantoki usanga ibiciro byazamutse cyane ku buryo hari abadushaka bakatubura.,

Ngabonziza Evariste utuye mu Karere ka Nyarungenge yagize ati “Ariko ibiciro byiyongereye cyane nk'aka karangurwaga mu minsi ya shize nka 500 ariko ubu ubu kageze ku 1000, aka na ko kari ku 1000  ariko kagenze ku 1500 kurangura, aka na ko kari kuri 500 kurangura ariko ubu kiyongereye ni 1000.”

N’ubwo benshi bashishikariye kugura utu dukoresho, Umuyobozi w'ishami rishinzwe indwara zitandura mu Rwego Rushinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr. Jose Nyamusore yemeza ko utu dupfukantoki n'udupfukamunwa tutari mu biza ku isonga mu gukumira iyi virusi ya corona.

Yagize ati “Ibyo kwambara masque umuntu atarwaye cyangwa kwambara gant sinzi aho byaturutse sinzi n'impamvu barimo kubikora ariko umuntu ya kwibaza kubera iki bambaye masque? Nta mabwiriza ya Minisiteri y'Ubuzima yasabye abantu kwambara masque ntayo nzi, ariko niba umuntu ayambaye kubera ko afite gripe ni byiza cyane nibyo gushyigikira cyane.”

Icyo MINISANTE ngo yashyize imbere ni ukugira isuku umuntu  akaraba azikaraba neza n'amazi n'isabune, gushyiramo intera hagati y'umuntu n'undi, kwitsamura no gukorora neza no kwirinda gukora kora mu maso, ku mazuru no ku munwa.

Kugeza abantu 5 ni bo bamaze kugaragarwaho na Coronavirus mu Rwanda. MINISANTE ikaba ivuga ko yabashyize ahantu habugenewe bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira