Yanditswe Jan, 30 2018 18:57 PM | 12,094 Views
Nyuma y’iminsi 25 afunzwe akanakorerwa iyicarubozo muri Uganda umunyarwanda Emmanuel Cyemayire yagarutse mu Rwanda. Cyemayire Emmanuel avuga ko yafashwe taliki 4/01/2018 mu mujyi wa Mbarara muri Uganda aho yari asanzwe akorera akazi ke k’ubucuruzi.
Cyemayire yemeza ko yafashwe n’inzego ziperereza za Uganda CMI, agira ati, ''mu gukora statement bambajije imyirondoro yanjye, hanyuma mu gihe nari ndimo gukora statement mbonaho indi file ku ruhande iriho amazina y'umupasteri dusengana kuko uwambazaga yambazaga anayirebaho, nahise mbona ko afite uruhare mu ifungwa ryanjye. Noneho hashize n'akanya mbona haje abapasteri babiri dusengana sinzi niba bari bazi ko mpari, hanyuma maze gukora statement bansubiza muri ya room nimugoroba saa moya n'igice bamfunga igitambaro mu maso bantwara i Kampala tugerayo n'kisa saba zijoro.''
Nyuma y’iminsi 25 afungiye muri gereza ya Mbuya mu murwa mukuru wa Uganda Kampala Cyemayire Emmanuel asobanura uburyo yaje kongera gusohoka.
''Nagiye nsobanura, ngerageza nsobanura, ariko ukabona ntibabyumva. Bakavuga bati tubwize ukuri turagukubita, bati wewe utapata shida, turagukubita. Nkababwira nti ibyo mbabwira ni ukuri kuko nta kindi kintu cyanzanaga. Bambaza E-mail yanjye na Password, na Password ya mobile maze barangije barambwira bati ''Emmanuel dukurikije ibibazo tukubajije, twagufashe ducyeka ko uri muri Uganda mu buryo munyuranye n'amategeko, ariko dukurikije ibibazo tukubajije, dusanze uri mu Bugande mu buryo bwemewe n'amategeko. Ni uko bambwiye....bambwiye mu cyongereza ngo ''we shall release you any time ariko Boss wacu niwe uzagufungura, genda wihangane utegereze.''
Ifungwa n'itotezwa rya Cyemayire Emmanuel muri Uganda rije rikurikira abandi banyarwanda bafunzwe ndetse bakanatotezwa umwaka ushize kandi mu buryo butemewe.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru