AGEZWEHO

  • Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga – Soma inkuru...
  • Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n’amahanga – Soma inkuru...

DRC: Impungenge zikomeje kwiyongera ku mutekano w'abaturage nyuma y'aho ingabo za EAC zitangiye kuhava

Yanditswe Dec, 04 2023 19:28 PM | 77,578 Views



Abasesengura ibibazo by'umutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bagaragaza impungenge ku mutekano w'abaturage bo muri icyo gihugu, nyuma y'uko ingabo z'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zitangiye kuva mu butumwa zarimo muri iki gihugu.

Hasigaye ibyumweru 2 gusa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hagatangira amatora y'umukuru w'igihugu. 

Agiye kuba mu gihe ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zitangiye gukuramo akazo karenge mbere y'uko manda yazo irangira tariki 8 Ukuboza nk'uko byari bikubiye mu byemezo byafatiwe i Nairobi muri Kenya mu nama isanzwe y'abakuru b'ibi bihugu yo muri Nzeri uyu mwaka.

Umunyamakuru Mark Hoogstens n’umusesenguzi Gatete Ruhumuriza, ni bamwe mu bakurikirira hafi ibibera muri Kongo bagaragaza ibyabangamiye ubutumwa bw’izi ngabo.

Ku ikubitiro mu ijoro ryashize ingabo za Kenya zisaga 100 zari mu butumwa muri Kongo zaraye zitashye ndetse kandi nk'uko bikubiye mu itangazo ry’igisirikari cy'iki gihugu ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, biteganyijwe ko hari n’abandi basirikari bagera muri 300 bagombaga kurara bageze i Nairobi.

Ingabo z'Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigomba gusimburwa n'iz’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, SADC.

Perezida wa Kenya, William Ruto ubwo yari mu nama ya 23 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yari yasezeranyije abaturage bo mu Burasirazuba bwa Kongo ko batazigera batereranwa n'ibihugu bigize uyu muryango, anagaragaza ko biteguye gukorana n'izi ngabo za SADC igihe zaba zije mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu.

Icyakora, ku basasengura ibibera mu Burasirazuba bw'iki gihugu bagaragaza impungenge z'umutekano w'abaturage bagiye gusigarira aho, ibishobora no kuba imbarutso y'ubwicanyi muri tumwe muri utwo duce izi ngabo zagenzuraga.

Kuri Marc Hoogstens asanga icy’ingenzi gikenewe none ari ukugarura amahoro n'umutekano muri aka gace k'ibiyaga bigari, ibyo asanga ko byanarushaho guteza imbere ubuhahirane hagati y'ibihugu bihuriye muri uyu muryango.

Izi ngabo za EAC zagiye muri Kongo zihasanga iza MONUSCO zo zihamaze imyaka isaga 25.


Adams Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga

Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n&r

U Rwanda rwashoye miliyari 90 Frw yo kugaburira abana ku mashuri mu 2023/2024

Minisitiri Prof. Bayisenge yasuye urubyiruko rw'i Huye, aruha umukoro wo kw

Nyamasheke: Abagororwa 18 bafungiye ibyaha bya Jenoside basabye imbabazi abo bic

Inyungu iri mu kwifashisha drones mu kohereza ibicuruzwa ku mahoteli

EU yasabye RDC kwirinda imvugo zibiba urwango n'amacakubiri biteza intambar

Abafite amasambu hafi y’Ikiyaga cya Ruhondo basabye ko abayigabije bayakur