Yanditswe Sep, 29 2022 17:41 PM | 133,799 Views
Depite Uwanyirigira Gloriose yatorewe kuyobora ihuriro ry’imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda mu gihe cy’amezi 6, asimbuye Senateri Umuhire Adrie. Ni amatora yabereye mu nama y’inteko rusange y’iri huriro yanemeje raporo y’igenzura ku mikoreshereze y’imari n’umutungo w’iri huriro mu mwaka wa 2021-2022.
Depite Uwanyirigira Gloriose wo mu ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza PSD, nyuma yo gutorwa nk’umuvugizi w’iri huriro ry’imitwe ya politike yemewe mu Rwanda, yashimiye bagenzi be bamugiriye icyizere abasezeranya ubufatanye mu kurushaho guteza imbere ihuriro.
Ku mwanya w’umuvugizi wungirije, hatowe Nahimana Athanase wo mu ishayaka PS Imberakuri.
Muri iyi nteko rusange hakiriwe ubusabe bw’umuyobozi w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije Depite Frank Habineza, wifuje gutanga ibisobanuro no gusaba imbabazi ku magambo yavuze mu ntangiriro z’ukwezi gushize atarakiriwe neza.
Abagize ihuriro bamaze kumva ibisobanuro byatanzwe na Frank Habineza, bamugiriye inama yo kuvuguruza amagambo yavuze abinyujije mu nzira yakoresheje ayatangaza.
Muri iyi nama y’inteko rusange y’imitwe ya politike yemewe mu Rwanda, abayigize bagejejweho ikiganiro n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’imari n’igenamigambi Tusabe Richard.
Ni kiganiro cyibanze kuri Politike n’ingamba z’igihugu zigamije gutoza abanyarwanda kwizigamira no kwiteza imbere binyuze mu kigega Ejo Heza.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
3 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
4 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru