AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Diamond Platinumz yaje gushora imali mu Rwanda mu biribwa ndetse n'ibihumura

Yanditswe Jan, 19 2018 18:52 PM | 8,012 Views



Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania, Naseeb Abdul Juma, uzwi ku izina nka Diamond Platinumz yageze I Kigali muri gitondo mu ruzinduko ajemo nk’umushoramali aho yamuritse ibicuruzwa bye mu Rwanda birimo ubunyobwa hamwe na parfume. Uyu muhanzi yavuze ko yahisemo kwagurira amarembo y’ibicuruzwa bye mu Rwanda ku mpamvu zuko mu Rwanda hari abafana be na cyane cyane kuba ari igihugu ntangarugero ku isuku no mu rwego rwo gutanga akazi ku rubyiruko.

Uyu muhanzi w’icyamamare wari umenyerewe ahanini gutaramira abanyarwanda, noneho ari mu ruzinduko mu Rwanda Nk’umushoramari aho yamuritse ku mugaragaro ibicuruzwa bye birimo ibinyobwa bwizwi nka ‘’Diamond karanga’’ na parfume izwi nka ‘’CHIBU’’.

Yabwiye abanyamakuru yasanze agomba kugira icyo amarira abantu atibanze kuri muzika ahanga ubucuruzi kandi bumaze gutanga akazi ku bantu batari bacye mu gihugu cye. Yagize ati, ''Iyo wibanze kuba umunyamuzika gusa, bigasa nkaho abahanzi ari abantu bo kwidagadura gusa, sibyo kuko ushobora gukoresha uwo muziki mu bundi buryo bwiza bwagirira akamaro Afrika y'i Burasirazuba, mu muryango no mu rubyiruko runyuranye. Nkanjye Diamond, bitarinze gukorwa n'abantiu nkabayapolitiki nahisemo gufata iyambere gushaka icyafasha abantu.''

Naseeb Abdul Juma uzwi cyane mu mazina y'amatazirano ya Diamond Platinumz, avuga ko icyo umuntu yakora cyose akwiye kuzirikana uko yari akwiye kujya yibuka mu gihe atakiri kuri iyi si.

Yavuze ko ikimukurura cyane kuza mu Rwanda ari urukundo abanyarwanda bamufitiye nk’abafana no kuba u Rwanda ari intanga rugero mu isuku. Yavuze ko mu mpera z'iki cyumweru azajya kurambagiza inzu ashaka kugura i Kigali, kuko yifuza gutura mu Rwanda.

Yasezeranyije ko mu gihe cy'amezi ari imbere ateganya no kubaka studio ya muzika mu Rwanda yazamura impano y’abahanzi.

Diamond Platinumz yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru amaze gusura ikigo kirera abana bafite ubumuga bwo kutabona kitwa Jordan Foundation giherereye mu Kagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo. Yavuze ko mu gihe cy'umwaka azatanga amafaranga yo kuvuza abo bana mu gihe cy'umwaka.

Muri kigo Jordan Foundation kirimo abana 20 babana n'ubumuga bwo kutabona yanabageneye inkunga irimo ibikoresho n’ibiribwa birimoumuceri, ifu ya kawunga, amasubune, n’ubunyobwa bwa ’Diamond Karanga’.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura