AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Diane Rwigara n'umuryango we bitabye urukiko badafite umwunganizi mu mategeko

Yanditswe Oct, 06 2017 19:56 PM | 8,687 Views



Kuri uyu wa gatanu Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara n'umubyeyi wabo Adeline Mukangemanyi bitabye urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kugira ngo baburane ku birebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza baregwamo ibyaha bitandukanye.

Ubwo urubanza rwatangiraga mu masaha y'igitondo, abaregwa bagaragaye imbere y'urukiko batari kumwe n'ubunganira mu mategeko basobanura ko atigeze amenyeshwa itariki y'urubanza, hakaba hari urundi rubanza arimo.

Abaregwa basabye ko bataburana kuko badafite ubunganira ariwe Me Buhuru Pierre Celestin kandi ko nta gihe barabona ngo baganire nawe ku bijyanye n'uko bakwitegura urubanza.

Uruhande rw'ubushinjacyaha rwo rwavuze ko kuba abaregwa banze kuburana kubera badafite ubunganira ari uburenganzira bwabo kuko amategeko avuga ko kunganirwa mu rukiko ari uburenganzira bwa buri wese.

Ubushinjacyaha bwasabye ko mu gihe habaye gusubika urubanza hagenwa itariki ya vuba rwazasubukurwaho kugira ngo hatazabaho gutinza urubanza. Gusa bwemeza ko uwunganira abaregwa yari yamenyeshejwe itariki y' y'urubanza. Nyuma yo kumva impande zombim urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza rukazasubukurwa ku wa mbere tariki ya 9 Ukwakira ku isaha ya saa tatu.

Ibyaha bakurikiranweho, Diane Rwigara wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ariko bose uko ari batatu bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Umubyeyi wabo wabo Mukangemanyi Adeline we anihariye ku cyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage