AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Dr Iyamuremye avuga ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya mwiza wo gusubiza icyubahiro gikwiye abishwe

Yanditswe Apr, 25 2022 16:59 PM | 75,331 Views



Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya mwiza wo gusubiza icyubahiro gikwiye ndetse no kunamira abishwe, kandi leta izakomeza kwita no komora ibikomere byatewe na Jenoside. 

Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu cyahoze ari komine Shyanda mu karere ka Gisagara.

Tariki 25 Mata mu 1994 wari umunsi mubi ku batutsi bo mu cyahoze ari komine Shyanda, ubu ni mu Murenge wa Save mu karere ka Gisagara.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Gisagara, Jérome Mbonirema ashimira Leta kuba ifasha abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi gukira ibikomere bya jenoside.

Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin yijeje abarokotse bo muri uyu murenge ko Leta izakomeza kubomora ibikomere batewe na jenoside, anizeza abanyarwanda ko jenoside itazongera ukundi kuko ubu igihugu gifite ubuyobozi bwiza budashyigikira amacakubiri.

Yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe itageranywa, haba mu kwiyubaka, mu iterambere, mu mibereho y’abanyarwanda, mu mibanire n’ibindi bihugu, ku buryo ubungubu igihugu cyacu gifite ijambo mu ruhando rw’amahanga.

Yagize ati "Ibyiza Abanyarwanda bamaze kugeraho, barangajwe imbere n’ubuyobozi bufite icyerecyezo cyiza, biha icyizere ahazaza hacu heza n’abana bacu."

Muri iki gikorwa hanashyinguwe mu rwibutso rwa Save imibiri 4 yari ishyinguwe muri centre ya Rwanza muri uyu murenge, mu buryo butayihesha icyubahiro.


Alain Mbanze




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura