AGEZWEHO

  • Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu – Soma inkuru...
  • Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo- Dr Bizimana – Soma inkuru...

Dr. Leopold Munyakazi ukekwaho gukora Jenoside yoherejwe mu Rwanda

Yanditswe Sep, 28 2016 21:33 PM | 2,819 Views



Umunyarwanda Dr. leopold MUNYAKAZI ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi yagejejwe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu aturutse muri leta zunze ubumwe z'Amerika. Abatuye aho akomoka mu cyahoze ari komine Kayenzi ari naho yakoreye ibyaha bavuga ko yari ku isonga mu gukangurira abaturage kurimbura abatutsi.

Umunyarwanda Dr Leopold Munyakazi yagejejwe ku kibuga cy'indege cya Kigali ahagana saa kumi n'ebyiri, yoherejwe n'ubutabera bwa Leta zunze ubumwe za Amerika. Uyu mugabo w'imyaka 65 akaba agejejwe mu Rwanda nyuma y'imyaka 12 aba muri Amerika. Akekwaho ibyaha bya Jenoside yaba yarakoreye muri Kayenzi mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama. Ku kibuga cy'indege cya Kigali habayeho kumushyikiriza inzego z'umutekano n'iz'ubutabera z'u Rwanda kuko ari ho azaburanishirizwa.

Umuvugizi w'ubushinjacyaha bw'u Rwanda NKUSI Faustin yatangaje ko bashimira ubushake bwa USA bwo gufata abasize bakoze Jenoside mu Rwanda no kubashyikiriza ubutabera:

Akaba azaburanishirizwa i Muhanga ahegereye aho yakoreye ibyaha akekwaho.

Abakekwaho ibyaha bya Jenoside mu Rwanda bamaze koherezwa na USA ni 4 naho muri rusange ni 13 bamaze koherezwa mu Rwanda n'ibihugu bitandukanye.

Inkuru irambuye mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)