Yanditswe Aug, 21 2017 13:47 PM | 5,991 Views
Urukiko rwa gisirikare rwa Nyamirambo rumaze gukatira Major Dr Aimable Rugomwa igifungo cy'imyaka 10 n'ihazabu ya milioni 11 n'ibihumbi 570 z'amafranga y'u Rwanda, ndetse akananyagwa impeta zose za gisirikare. Ni mu rubanza yari akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoreye uwitwa Mbarushimana Theogene bikamuviramo urupfu.
Nk'uko biteganywa n'ingingo y'151 y'igitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, urukiko rwamuhamije icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu wabigambiriye bikamuviramo urupfu. Iki cyaha kikaba gihanishwa kuva ku myaka 10 y'igifungo kugera kuri 15.
Nyuma yo kumva uko yisobanuye mu miburanire ye n'uburyo atahakanye icyaha ariko akavuga ko atari yarigeze agambirira kwica Mbarushimana Theogene, urukiko rwahanaguye kuri Major Dr Rugomwa Aimable icyaha cy'ubwicanyi yaregwaga n'ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cya burundu.
Abo mu muryango wa Nyakwigendera Mbarushimana Theogene batangaje ko batishimiye icyemezo cy'urukiko bakaba bagiye gutegura icyo bazakurikizaho.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru