Yanditswe May, 16 2022 16:45 PM | 58,537 Views
Kuri uyu wa Mbere, Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille yagiranye ibiganiro n'Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'u Burayi, Karsten Lucke, byibanda ku mubano mwiza usanzwe uri hagati y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda n’iy'uyu muryango.
Nyuma y'ibiganiro impande zombi zagiranye, Karsten Lucke yatangaje ko baganiriye ku bijyanye n'inzego barushaho kunoza umubano.
Yagize ati "Icya mbere ni ugufasha abaturage b'ibihugu kumenyana nk'urugero nk'abaturage b'igihugu cyanjye cy' u Budage, usanga hari bamwe badafite ikintu na kimwe bazi ku Rwanda, ugasanga nta makuru bafite ku birebana n'umugabane wa Afurika. Twashyira imbaraga mu bijyanye n'umubano, amashyirahamwe yabahuza, amashuri akagirana umubano wihariye."
Avuga ko ibyatuma abantu bakorera hamwe, hakabaho gusangira umuco w'ibihugu, kugirana uwo mubano kandi ngo byatuma abanyarwanda nabo bagira byinshi bamenya ku gihugu cy' u Budage.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru