Yanditswe Dec, 06 2021 20:07 PM | 86,485 Views
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yijeje
abadepite ko miliyoni 250 z’amadolari yongewe mu kigega cyashyiriweho kuzamura
ubukungu, azasiga hari imishinga mishya ihanzwe izatuma intego y’izamuka ry’ubukungu ku
gipimo cya 10.2% igerwaho, kandi n’abacikanwe mu cyiciro cya mbere
bazagenerwa ubufasha.
Ubwo yagezaga ku nteko rusange y’umutwe w’abadepite uko
ubukungu bw’igihugu buhagaze muri iki gihe isi yose ihanganganye n’icyorezo cya Covid19, Dr Ndagijimana yagaragaje ko nubwo ubukungu
bw’igihugu bwagabanutse ku gipimo cya 3.4% munsi ya zero mu mwaka wa 2020, bitabujije ko mu gihembwe cya mbere umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ku
gipimo cya 3.5% mu gihembwe cya mbere cya 2021, naho mu gihembwe cya 2
ukazamuka ku gipimo cya 20%.
Gushyiraho ikigega nzahurabukungu cya miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda, biri mu byagize uruhare mu izahuka ry’ubukungu cyane ko 90% by’aya mafaranga yamaze gukoreshwa biciye mu nzego zagizweho ingaruka zikomeye na covid 19.
Yagize ati "Iki kigega cyafashije amahoteri 141 yahawe miliyari 50.5, ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu byahawe miliyari 7.5, ibigo bicirirtse n’ibinini byahawe miliyari 10.3, naho abacuruzi bato ibihumbi 3.977 basaranganywa miliyari 3.8."
Abadepite bagaragaje impungenge z’uko hari ibyiciro bitagezweho n’aya mafaranga kandi bayakeneye.
Kugeza ubu ki kigega nzahura bukungu cyamaze kubona izindi miliyoni 250 z’amadolari, ni ukuvuga asaga miliyari 250 z’amanyarwanda yavuye ku nguzanyo ministeri y’imari n’igenamigami ivuga ko ihendutse.
Miliyari 150 z’aya mafaranga azashorwa mu guhanga ibikorwa by’ubucuruzi bishya kugira ngo bigire uruhare mu guhanga imirimo no kungera ibikorwa bizamura ubukungu.
Imibare yamuritswe na ministiri w’imari n’igenamigambi kandi yerekana ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo 10.2% uyu mwaka wa 2021, 7.2% muri 2022, 7.9% muri 2023 na 7.5% muri 2024.
Ku rundi ruhande, ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’umwaka wa
2021-2022 rigeze ku gipimo cya 99%, ibirambuye kuri iyi ngingo bizamurikwa mu
mushinga w’ingengo y’imari ivuguruye izatangazwa muri uku kwezi.
Jean Claude Mutuyeyezu
Guverineri Gasana yasabye ubuyobozi muri Gatsibo kwereka abaturage ko bafite uruhare mu bibakorerwa
...
Aug 06, 2022
Soma inkuru
Minisiteri y’ikoranabuhanga iravuga ko buri ntara igiye kubakirwa ishuri ry’abacurabweng ...
Aug 06, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda batuye muri Sudan basangiye umuganura
Aug 06, 2022
Soma inkuru
Abatuye mu Mirenge idafite amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro banyotewe no kuyegerezwa
Aug 06, 2022
Soma inkuru
Umuganura mu Turere tugize Umujyi wa Kigali wizihijwe bamwe mu bikorera baremera abatishoboye
Aug 05, 2022
Soma inkuru
Abasesenguzi basanga raporo ya Loni ishinja u Rwanda kujya muri DRC ari ukwikura mu kimwaro
Aug 05, 2022
Soma inkuru