AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Dr Ngirente yagaragaje uruhare rwa bibiliya mu bumwe n'ubwiyunge mu Rwanda

Yanditswe Oct, 24 2019 06:15 AM | 11,239 Views



Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente aravuga ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukorana n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, hagamijwe guteza imbere imiyoborere ikiza ibikomere kandi igashimangira umubano mwiza hagati y'abantu.

Ibi yabigarutseho mu nama mpuzamahanga y’Umuryango wa Bibiliya muri Afurika, yiga ku buryo indangagaciro za Bibiliya zishobora gufasha mu miyoborere ya Afurika.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Kuva mu ihungabana kugera ku ntsinzi; Guhuriza hamwe ubuyobozi bugamije gukiza no kubanisha abantu mu mahoro” (“From Trauma to Triumph: Synergizing Leadership for Healing and Harmony”).

Yateguwe ku bufatanye n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, aho Mgr Antoine Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n'umuvugizi w'uyu muryango avuga ko kuba abantu baturuka hirya no hino ku isi bagahurira mu Rwanda, ari ikimenyetso cy'uko hari amahoro, kandi bikaba bishingiye ku buyobozi bwiza perezida wa repubulika Paul Kagame.

Yavuze ko n'ubwo u Rwanda rwahuye n'amateka ya jenoside yakorewe abatutsi, Abanyarwanda bashoboye kongera kuva ibuzimu bajya ibuntu kandi babifashijwemo na Bibiliya. 

Mgr Kambanda ashimangira ko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda utagamije gusa gusobanura Bibiliya, ko unafasha mu kuzana impinduka mu miyoborere.

Yagize ati "Impinduka zubakiye ku ndangagaciro z'ijambo ry'Imana, bibiliya, bigatuma ejo Afurika ishobora kugenda igira ubuyobozi bwiza n'abayobozi beza. Ni yo mpamvu dushyira imbaraga mu rubyiruko, mu bato kuko ni bo bayobozi b'ejo. Kugira ngo izi mbuto z'indangagaciro z'ubuyobozi bushingiye ku ijambo ry'Imana, buyobowe n'indangagaciro za bibiliya, nk'abayobozi b'ejo bashobore kuyobora Afurika no kuyubakamo iterambere, amahoro n'umubano mu bantu."

       Arikiyepisikopi wa Kigali ageza ijambo ku bitabiriye inama 

Umuvugabutumwa w'Umunyamerika Rick Warewn mu kiganiro yatanze ku byo abantu bakwiye kwishimira, yavuze ko abanyafurika bafite byinshi byo kwishimira no gushima Imana, ubunini n'imbaraga by'uyu mugabane. By'umwihariko, avuga ko u Rwanda rukwiye kwishimira intambwe rwateye.

Yagize ati "Mu myaka 15 gusa ishize, iyo wabaga uri ahariho hose ku isi ukavuga u Rwanda, ikintu cya mbere abantu batekerezaga ni jenoside. Ariko uyu munsi, ngenda hirya no hino ku isi, nageze mu bihugu 170, ijambo abantu batekereza ku Rwanda uyu munsi ni iterambere, kandi iki ni ikintu cyo kwishimira."

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda izakomeza gukorana n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda mu rwego rwo gushimangira indangagaciro za bibiliya hagamijwe guteza imbere imiyoborere ikiza ibikomere kandi igashimangira umubano mwiza hagati y'abantu. 

Umukuru wa Guverinoma y'u Rwanda yashimye uruhare Bibiliya yagize mu bumwe n'ubwiyunge by'Abanyarwanda, avuga ko kuvoma ibisubizo mu ndangagaciro za bibiliya n'iza kinyarwanda, ari byo byafashije mu iterambere.

Yagize ati "Amahame ya bibiliya yagize uruhare rukomeye mo kongera kubaka icyizere n'umubano mwiza mu Banyarwanda. Kuvugisha ukuri, gusaba imbazi no kuzitanga, batanze umusanzu mu butabera bwunga, no kongera gusana ubunyarwanda n'agaciro. Mu nzira yo kugarura ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda, Guverinoma y'u Rwanda yahisemo kuvoma ibisubizo mu muco, kimwe muri byo akaba ari Inkiko Gacaca, ubutabera bwunga kandi bwubaka. Ibi bisubizo bivoma mu muco, byashingiye ku ndangagaciro za bibiliya hamwe n'indangagaciro nyarwanda, kandi byagize uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu."

             Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko bibiliya ifite uruhare mu bumwe n'ubwiyunge mu Rwanda 

Iyi ni inama ya cyenda y’Umuryango wa Bibiliya muri Afurika, ikaba yitabiriwe n'ibihugu birenga 20 byo muri Afurika, Amerika n'u Burayi. Ku itariki ya 19 z'uku kwezi, bamwe mu bitabiriye iyi nama bahuye n'urubyiruko rurenga 600, baganira kuri bibiliya, mu rwego rwo kubafasha kuvamamo indangagaciro bagenderaho kugira ngo bazavemo abayobozi beza mu gihe kizaza.

Amafoto: PM Office

Jeannette UWABABYEYI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira