Yanditswe Feb, 19 2023 18:53 PM | 63,843 Views
Minisitiri w'Intebe Dr
Edouard Ngirente yasuye ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro (IPRC Ngoma)
maze asaba inzego zitandukanye gufasha abanyeshuri biga muri aya mashuri
y'imyuga n'ubumenyingiro kubona aho bashobora kwimenyereza umwuga.
Amasomo y'ubwubatsi, ububaji, ubukanishi bw'ibinyabiziga, ibijyanye n'amashanyarazi,amahoteli n'ubukerarugendo ni amwe mu masomo atangirwa kuri iri shuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro rya IPRC Ngoma.
Ubwo Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente yasura ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro IPRC Ngoma, biciye mu mikoro ngiro abanyeshuri, bamugaragarije ko ubumenyi barimo gukura kuri iri shuri buzabafasha mu iterambere ryabo.
Minisitiri w'Intebe yasabye inzego zitandukanye gufasha abanyeshuri biga muri aya mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro kubona ibigo na za minisiteri zikora ibifitanye isano n'ibyo abanyeshuri biga, kugira ngo barusheho gutyaza ubumenyi mu byo biga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Irere Claudette avuga ko hari imbaraga zigiye kongerwamo mu bijyanye no gufasha aba banyeshuri.
Abanyeshuri basaga 1600 ni bo biga muri IPRC Ngoma, umubare munini w'abanyeshuri bahiga ni abiga amasomo y'ubwubatsi.
KWIZERA John Patrick
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru