Yanditswe May, 04 2022 12:29 PM | 123,204 Views
Muri iki gitondo muri Kigali Convention Center, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro BPR Bank Rwanda Plc, yashinzwe nyuma yo guhuza KCB Bank Rwanda na Banki y'Abaturage y'u Rwanda (BPR).
Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragarro
ikigo gishya cy’imari cya BPR Bank cyaturutse ku kwihuza hagati ya banki ya KCB
na banki y’abaturage y’u Rwanda, ni nyuma yuko
banki ya KCB iguze imigabane ya Atlas Mara yari ifite muri banki y’abaturage y’u
Rwanda.
Dr Ngirente yasabye ko iyi banki nshya yaba umusemburo wo kongera umubare w'abagerwaho na serivisi z'imari, bagaragazwa mu cyegeranyo cya FINSCOPE ko kugeza muri 2020 bari ku jjanisha rya 93% by'abantu bakuze mu Rwanda, ariko hakirangwamo abenshi bari mu cyiciro cy'abagerwaho na serivisi z'imari zitanditse zitagenzurwa.
Muri Kanama 2021, KCB Group yabaye umunyamigabane mukuru wa banki y’abaturage y’u Rwanda nyuma yo kugura imigabane ya Atlas Mara ndetse no kongerera agaciro fatizo ku mugabane aho ku ishoramari rya miliyali zisaga 32 z'amafaranga y'u Rwanda, iyi banki ya KCB yahise icyo gihe igira 76.7% by'imigabane yose.
Dr. Patrick Njoroge, guverineri wa banki nkuru ya Kenya yavuze ko guhuza Banki y’abaturage y’u Rwanda na KCB Bank Rwanda bijyanye n'icyerekezo cyo kugira isoko rusange rya Afurika cyane cyane mu rwego rwa serivisi z'imari.
Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa we yasabye iyi banki nshya kuyobora gahunda yo kunoza imitangire ya serivisi z'imari himakazwa imikoreshereze y'ikoranabuhanga ryashowemo imari ifatika n'izo banki zombi, ubu zibarizwamo abakozi 1300 n'umutungo w'agaciro ka miliyali 648 z'amafaranga y'u Rwanda bituma iba banki ya kabiri ku bunini mu Rwanda.
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru