Yanditswe May, 04 2022 12:29 PM | 121,900 Views
Muri iki gitondo muri Kigali Convention Center, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro BPR Bank Rwanda Plc, yashinzwe nyuma yo guhuza KCB Bank Rwanda na Banki y'Abaturage y'u Rwanda (BPR).
Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragarro
ikigo gishya cy’imari cya BPR Bank cyaturutse ku kwihuza hagati ya banki ya KCB
na banki y’abaturage y’u Rwanda, ni nyuma yuko
banki ya KCB iguze imigabane ya Atlas Mara yari ifite muri banki y’abaturage y’u
Rwanda.
Dr Ngirente yasabye ko iyi banki nshya yaba umusemburo wo kongera umubare w'abagerwaho na serivisi z'imari, bagaragazwa mu cyegeranyo cya FINSCOPE ko kugeza muri 2020 bari ku jjanisha rya 93% by'abantu bakuze mu Rwanda, ariko hakirangwamo abenshi bari mu cyiciro cy'abagerwaho na serivisi z'imari zitanditse zitagenzurwa.
Muri Kanama 2021, KCB Group yabaye umunyamigabane mukuru wa banki y’abaturage y’u Rwanda nyuma yo kugura imigabane ya Atlas Mara ndetse no kongerera agaciro fatizo ku mugabane aho ku ishoramari rya miliyali zisaga 32 z'amafaranga y'u Rwanda, iyi banki ya KCB yahise icyo gihe igira 76.7% by'imigabane yose.
Dr. Patrick Njoroge, guverineri wa banki nkuru ya Kenya yavuze ko guhuza Banki y’abaturage y’u Rwanda na KCB Bank Rwanda bijyanye n'icyerekezo cyo kugira isoko rusange rya Afurika cyane cyane mu rwego rwa serivisi z'imari.
Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa we yasabye iyi banki nshya kuyobora gahunda yo kunoza imitangire ya serivisi z'imari himakazwa imikoreshereze y'ikoranabuhanga ryashowemo imari ifatika n'izo banki zombi, ubu zibarizwamo abakozi 1300 n'umutungo w'agaciro ka miliyali 648 z'amafaranga y'u Rwanda bituma iba banki ya kabiri ku bunini mu Rwanda.
Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere- Gen Kazura
May 20, 2022
Soma inkuru
U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore n'urubyiruko
May 20, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabera iso ...
May 20, 2022
Soma inkuru
Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ubutabera
May 20, 2022
Soma inkuru
Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwingira mu bana
May 20, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023
May 19, 2022
Soma inkuru