AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Dr Ngirente yashimye ubufatanye bwa Kiliziya Gatolika na Leta

Yanditswe May, 14 2022 17:48 PM | 74,119 Views



                   
Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente witabiriye umuhango wo kwimuka Umwepiskopi mushya wa Diyosezi Gatolika ya Byumba Musengamana Papias, yashimye ubufatanye bwa Kiliziya gatolika na Leta muri gahunda zitandukanye, kandi ko bugomba gukomeza gushyirwamo imbaraga.         

Muri uyu muhango witabiriwe n'imbaga y'abakristu, abihayimana baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, Umushumba mushya wa Diyoseze ya Byumba Mgr Musengamana Papias yahawe ivanjiri nk'ikimenyetso cy'umurimo w'Imana ashinzwe gukora ubudahwema, impeta nk'isezerano agiranye na kiriziya, ingofero yibutsa umwete akwiye kugira mu guharanira ubutungane  ndetse n'inkoni y'ubushumba yerekana umurimo ashinzwe wo kuyobora kiriziya yaragijwe.                                 

Mgr Musengamana yashimye Nyirubutungane Papa Francis wamugiriye icyizere akamuha inkoni y'ubushumba, ndetse n'uwo asimbuye Mgr Serevelien Nzakamwita, avuga ko icyo ashyize imbere ari urukundo no gukorana neza n'abo asanze.
             
Mgr Nzakamwita wari imaze imyaka 26 ayobora Diyosezi ya Byumba na we yashimye abantu bose bamubaye hafi barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame.                                                                  
Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda wayoboye uyu muhango avuga ko ubufatanye na Leta butuma Kiliziya ishobora gusohoza ubutumwa bwayo.
             
Minisitiri w'Intebe Dr Eduard Ngirente wari uhagariye Perezida wa Repubulika we yavuze ko kwimikwa kwa Mgr Musengamana ari ikimenyetso cy'ubushobozi Papa yamubonyemo asaba Kiliziya gufatanya na Leta mu gushakira umuti bimwe mu bibazo bikigaragara.

Mgr Papias Musengamana yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba nyuma y'imyaka 25 yari amaze ari umupadiri. Agiye kuri uyu mwanya nyuma y'imyaka 4 ayobora Semari nkuru ya Nyakibanda.  

Yavukiye mu Byimana mu  Karere ka Ruhango mu 1967. Abaye umwepiskopi wa 3 uyoboye Diyosezi Gatolika ya Byumba kuva mu myaka 41 ishize ishinzwe.


Carine UMUTONI                                             



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama