AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Dr Ngirente yeretse amahanga ibyo u Rwanda rukora mu guteza imbere ikoranabuhanga

Yanditswe Oct, 10 2022 13:54 PM | 118,268 Views



Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko hakwiye imikoranire mu guteza imbere ikoranabuhanga, ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yatangiye mu guhugu cya Estonia mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga.

MuriEstonia Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yari ahagarariye Perezida Kagame muri iyi nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga (Tallinn Digital Summit).

Yagaragarije abitabiriye iyi nama mpuzamahanga ko u Rwanda ari Igihugu gishyize imbere imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga. Aha avuga ko ubu serivisi za Leta zitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga ku kigero kiri hejuru ya 90%.

Yagize ati “Ikoranabuhanga ririmo guhindura isi, dushingiye ku bunararibonye twavanye muri Covid 19 twabonye impinduramatwara zigamije kwihutisha ikoranabuhanga, ku Rwanda kimwe n'ibindi bihugu byinshi umuyoboro mugari w'ikoranabuhanga (Broadband) ni ingenzi cyane mu mikorere yacu mu gihe duharanira ko ntawe usigara inyuma muri iki gihe isi irimo kwihuta mu ikoranabuhanga. Ni muri urwo rwego kugira imikoranire n'abandi ibyara umusaruro ni ingenzi ni na yo mpamvu turi hano uyu munsi.”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yunzemo ati “Banyacyubahiro batandukanye ibintu by'ingenzi bizatuma iri koranabuhanga rikomeza kugera hose umutekano w'ikoranabuhanga, amategeko arigenga n'ubumenyi, ikoranabuhanga n'ibikorwa remezo byaryo bigaragara ni ingenzi kugira ngo bidufashe kugera kuri serivisi mu buryo bw'ikoranabuhanga. Serivisi nyinshi zitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga uko ni ukuri haba mu nzego za Leta n'urwego rw'abikorera, mu Rwanda hejuru ya 90% bya serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga, kandi dukomeje gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga kugira ngo tuzagere ku ntego yo gutanga serivisi zose za Leta ku ikoranabuhanga 100% muri 2024.”

Dr Ngirente avuga kandi ko hakenewe imikoranire n'ibindi bihugu kuko ikoranabuhanga ritagira umupaka.

Ati “Iterambere ry'ikoranabuhanga rigomba kugendana n'ingamba zikaze mu guhangana n'ibitero by'ikoranabuhanga, zimwe mu mbogamizi zishingiye ku byaha by'ikoranabuhanga ni uko bitagira imipaka ni yo mpamvu ikoranire y'ibihugu ari ingenzi, mu kugenzura no gutahura ibyaha by'ikoranabuhanga, amategeko abigenga agomba kuba agira uruhare rukomeye mu kurinda amakuru y'abantu. Ikindi ni uko ayo mategeko agomba kuba atagoye agendera ku muvuduko w'ikoranabuhanga afasha mu guhanga ibishya. U Rwanda ruzakomeza gufatanya n'ibindi bihugu mu gukomeza kwagura umurongo mugari w'ikoranabuhanga (Broadband connectivity) n'iterambere ry'ibikorwaremezo, u Rwanda rufite ubushake mu gukemura inzitizi zijyanye no guhererekanya amakuru, gukoresha neza ubwenge buhangano no kongera imikoranire mu guhanga ibishya mu ikoranabuhanga.”

Minisitiri w'intebe wa Estonia Kaja Kallas we asanga iterambere ry'ikoranabuhanga rikwiye gushingira ku kwizerana hagati y'ibihugu.

Ati “Tugomba kwigira ku masomo ko guhora twishingikirije ku bandi cyane atari byiza, tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo habeho ubwisanzure, uburumbuke, umutekano na demokarasi. Mureke dufatanyirize hamwe, reka twse tugire intego zimwe zo kubaka ejo hazaza, ku bafatanye n'abavandimwe bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, G7, muri Pasifika, Afyrika.... Iki ni cyo iyi nama y'ikoranabuhaga ibera i Tallinn, ni urubuga rwaguye mu by'ikoranabuhanga rugamije gushyira icyizere n'imikorere ihuriweho, no guhuza imbaraga zacu, ikindi nakwizeza aha Tallinn hazahora ari ahantu h'ingenzi ho guhurira ku muryango w'ibihugu by'i Burayi n'abandi bayobozi baturutse mu bice bitandukanye by'isi, hubakwa icyizere atari kwishingikiriza ku bandi nka kimwe mu byo turimo kubaka ejo hazaza.”

Iyi nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga irimo kubera mu gihugu cya Estonia izamara iminsi 2. Estonia ni kimwe mu bihugu biteye imbere cyane mu ikoranabuhanga kikanaba igihugu gifite imikoranire n'u Rwanda muri uru rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage