Yanditswe May, 13 2022 20:39 PM | 114,820 Views
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo aravuga ko abakora mu butabera bakwiye kwirinda icyo ari cyo yose cyatuma rubanda rwinubira serivisi batanga, bakaba bakwiye gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, ubwo yasuraga Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, mu ruzinduko rugamije kureba imikorere yarwo no kuganira ku cyatuma ubutabera buhatangirwa bunogera abaturage.
Urukiko rw’ikirenga rwibutsa abaturage ko nta kiguzi kigomba kwishyurwa mu nzego z’ubutabera mu gihe kitagenwa n’itegeko.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko gukoresha abakozi b’amasezerano ari kimwe mu
byakozwe, hagamijwe gushaka umuti w’ikibazo cy’abakozi badahagije bari mu rwego
rw’ubutabera.
Kugeza tariki 11 Gicurasi uyu mwaka, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwari rumaze kwakira imanza 2959 hakaba haraciwe 1896.
Mu mbogamizi zigaragazwa harimo ubucye
bw’abacamanza, ubwinshi bw’imanza ziregerwa mu rukiko n’ihuzanzira ridahagije
rikadindiza imanza ziburashishwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ridahagije.
AMAJYEPFO: Bahangayikishijwe n'indwara y'ubuganga yibasiye inka
Apr 06, 2022
Soma inkuru
Intara y'Amajyepfo ku isonga mu kurwanya igwingira mu bana
Jan 04, 2022
Soma inkuru