Yanditswe May, 13 2022 20:39 PM | 113,999 Views
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo aravuga ko abakora mu butabera bakwiye kwirinda icyo ari cyo yose cyatuma rubanda rwinubira serivisi batanga, bakaba bakwiye gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, ubwo yasuraga Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, mu ruzinduko rugamije kureba imikorere yarwo no kuganira ku cyatuma ubutabera buhatangirwa bunogera abaturage.
Urukiko rw’ikirenga rwibutsa abaturage ko nta kiguzi kigomba kwishyurwa mu nzego z’ubutabera mu gihe kitagenwa n’itegeko.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko gukoresha abakozi b’amasezerano ari kimwe mu
byakozwe, hagamijwe gushaka umuti w’ikibazo cy’abakozi badahagije bari mu rwego
rw’ubutabera.
Kugeza tariki 11 Gicurasi uyu mwaka, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwari rumaze kwakira imanza 2959 hakaba haraciwe 1896.
Mu mbogamizi zigaragazwa harimo ubucye
bw’abacamanza, ubwinshi bw’imanza ziregerwa mu rukiko n’ihuzanzira ridahagije
rikadindiza imanza ziburashishwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ridahagije.
Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere- Gen Kazura
May 20, 2022
Soma inkuru
U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore n'urubyiruko
May 20, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabera iso ...
May 20, 2022
Soma inkuru
Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ubutabera
May 20, 2022
Soma inkuru
Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwingira mu bana
May 20, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023
May 19, 2022
Soma inkuru