AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Dr Nteziryayo Faustin yagizwe Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga

Yanditswe Dec, 04 2019 11:47 AM | 13,210 Views



Kuri uyu wa Gatatu Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya b'Urukiko rw'Ikirenga.

Itangazo riturutse mu Biro by'Umukuru w'Igihugu riragira riti ''Ashingiye  ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo (iya 153, iya 86 n'iya 156; None ku wa 4 Ukuboza 2019 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho: 

 Bwana Dr NTEZIRYAYO Faustin, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, 

 Madamu MUKAMULISA Marie Thérèse, Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga.

Dr Nteziryayo asimbuye Prof Sam Rugege na ho Mukamulisa Marie Thérèse akaba asimbuye Kayitesi Zainabu Sylvie.''

Dr Nteziryayo Faustin yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda, aho muri yo yabaye Minisitiri w'Ubutabera.

Na ho Mukamulisa yari asanzwe ari Visi Perezida w'Urukiko rw'Ubujurire.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage