Yanditswe Jan, 11 2018 14:56 PM | 6,559 Views
Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima OMS, Tedros Adhanom uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yatangaje ko anyuzwe n'uburyo ababyeyi bangana na 91% mu Rwanda babyarira kwa muganga. Ibi yabivuze kuri uyu wa Kane, ubwo yasuraga ikigo nderabuzima cya Mayange mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Ikigo Nderabuzima cya Mayange giherereye mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda, kifashishijwe mu kugaragariza umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima aho u Rwanda rugeze mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye mu rwego rw’ ubuzima ndetse no kwegereza abaturage serivisi z’ ubuzima.
Ari kumwe na Minisitiri w'ubuzima Dr. Diane Gashumba, Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba, Mufurukye Fred n'abandi bayobozi, Tedros, uyobora Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima yabanje gusura ibice bitandukanye by'ikigo nderabuzima birimo laboratoire, ibyumba by'abarwayi n'ahandi, asobanurirwa uburyo abarwayi bahabwa serivisi.
Minisitiri w'ubuzima Dr. Diane Gashumba yasobanuye ko ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima ari umufatanyabikorwa wa hafi w'u Rwanda cyane ko ryatanze ubufasha mu nzego zitandukanye zirimo no gutanga urukingo ku bana bato, kurwanya malaria n'ibindi. Dr. yakomeje gusobanura bimwe mubyo Dr. Tedros yashimye ku Rwanda. Ati, ''Yashimye cyane akazi abajyanama b'ubuzima bakora mu rwego rw'umudugudu, kuvura indwara ariko cyane cyane no kwigisha abanyarwanda kwirinda indwara isuku n'izindi gahunda zirebana n'ubuzima. Ni abafatanyabikorwa bacu cyane cyane muri gahunda z'inkingo muzi yuko tumaze kugera hejuru ya 93% by'abana babona inkingo, baradufasha muri malaria, baradufasha mu kwitegura kuba twakwirinda indwara z'ibyorezo izo arizo zose badufasha no mu bindi nko kuduha impuguke zitwigira imishinga mu by'ukuri badufasha muri byinshi.''
Tedros Adhanom yashimye intambwe y'u Rwanda mu rwego rw'ubuzima avuga ko uburyo abaturage begerejwe ubuvuzi bishimishije, ndetse ko bitanga icyizere cyo kugera ku ntego z'iterambere rirambye muri uru rwego. Yagize ati, ''Iki gihugu cyateye intambwe ishimishije mu myaka micye. Ireme rya serivisi zitangwa rirashimishije nkuko twanabyiboneye. Imibare yose nk'iya MDGs yarangiye mu 2015 igaragaza u Rwanda nk'igihugu kiri mu by'imbere mu kugera kuri izi ntego...n'intego za SDGs ubu zikomeje tunejejwe no gukomeza ubufatanye n'u Rwanda kandi dushingiye ku byo twabonye uyu munsi, ndatekereza ko u Rwanda kugera kuri izo ntego bishoboka. kuko hari ubushake n'ubushobozi, ubuyobozi butajegajega ndetse n'uruhare rw'abaturage.''
Ikigo Nderabuzima cya Mayange gifite ibyumba 3 bicumbikirwamo abarwayi n'ibitanda by'abarwayi bigera kuri 28, kikagira abaforomo 14 n'umubyaza umwe aho ku munsi umuforomo yakira abarwayi nibura bagera kuri 50 mu isuzumiro.
Tedros Adhanom ageze mu Rwanda avuye mu gihugu cya Kenya aho kuri uyu wa 3 yakiriwe na perezida Uhuru Kenyatta.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru