Yanditswe Apr, 19 2022 18:45 PM | 54,348 Views
Abahanga mu by’imiti baravuga ko guteza imbere inganda zikora imiti mu bihugu by’akarere bizatuma ikiguzi cyayo kigabanuka.
Ibi barabitangaza mu gihe abagize komisyo ishinzwe igenamigambi no kubaka ubushobozi mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EALA ndetse n’abafatanyabikorwa mu buzima, barimo kwiga umushinga w’itegeko ryemerera inganda zo muri EAC gukora imwe mu miti
Bamwe mu baturage baba abafite ubwishingizi bw'ubuzima ndetse n'abatabufite, bavuga ko iyo bagiye kwa muganga bandikirwa imiti bagomba kwigurira bagahura n'imbogamizi z'uko ibiciro by'imwe mu miti bihanitse hakaba n'abo biviramo kutivuza kubera ubushobozi buke bagasaba ko ibiciro byakoroshywa.
Kuba ikiguzi cy’imiti gihanitse, Nsengeyukuri Jean d’Amascene umunyamabanga uhoraho mu rugaga rw’abahanga mu by’imiti, avuga ko kuba imiti ihenze ari uko itumizwa hanze ikagera mu Rwanda ihenze
Mu rwego rwo koroshya ikiguzi cy’imiti, i Kigali hateraniye inama y’iminsi ine ihuje komisiyo ishinzwe igenamigambi no kubaka ubushobozi mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’abafatanyabikorwa mu buzima, aho barimo kwiga umushinga w’itegeko ryemerera inganda zo muri EAC gukora imwe mu miti.
Francine Rutazana umudepite muri EALA avuga ko
igihe imwe mu miti izaba ikorerwa muri Afurika y’Iburasizuba, uretse kumanura
ibiciro bizanateza imbere ubukungu bw’ibihugu binyamuryango.
“Ibihugu
binyamuryango bigomba guhuza uburyo bwo gukora imiti yabasha kugera ku isoko
yujuje ubuziranengeyujuje ibisabwa nk’uko tuyishaka, kandi ize ifite igiciro
kigufi kugira ngo abaturage babashe kuyibona. Icya gatatu ni ukugira ngo tugire inganda zo mu karere
zikora imiti. Kugira inganda bisobanura ko abaturage bacu babonye akazi,
by'umvikane ko bifite uruhare ku bukungu n’ubuzima bw’abaturage ba EAC."
Uyu mushinga urasuzumwa ku rwego rwa buri gihugu nyuma hazakorwe raporo izashingirwaho hemezwa iri tegeko.
Mbabazi Dorothy
Ababyeyi bagana ibitaro bya Gakoma bishimiye ko byatangiye kuvugururwa
26 minutes
Soma inkuru
Umugaba w'Ingabo za Ghana mu ruzinduko mu Rwanda
Jul 05, 2022
Soma inkuru
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru