Yanditswe Apr, 19 2022 18:45 PM | 54,741 Views
Abahanga mu by’imiti baravuga ko guteza imbere inganda zikora imiti mu bihugu by’akarere bizatuma ikiguzi cyayo kigabanuka.
Ibi barabitangaza mu gihe abagize komisyo ishinzwe igenamigambi no kubaka ubushobozi mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EALA ndetse n’abafatanyabikorwa mu buzima, barimo kwiga umushinga w’itegeko ryemerera inganda zo muri EAC gukora imwe mu miti
Bamwe mu baturage baba abafite ubwishingizi bw'ubuzima ndetse n'abatabufite, bavuga ko iyo bagiye kwa muganga bandikirwa imiti bagomba kwigurira bagahura n'imbogamizi z'uko ibiciro by'imwe mu miti bihanitse hakaba n'abo biviramo kutivuza kubera ubushobozi buke bagasaba ko ibiciro byakoroshywa.
Kuba ikiguzi cy’imiti gihanitse, Nsengeyukuri Jean d’Amascene umunyamabanga uhoraho mu rugaga rw’abahanga mu by’imiti, avuga ko kuba imiti ihenze ari uko itumizwa hanze ikagera mu Rwanda ihenze
Mu rwego rwo koroshya ikiguzi cy’imiti, i Kigali hateraniye inama y’iminsi ine ihuje komisiyo ishinzwe igenamigambi no kubaka ubushobozi mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’abafatanyabikorwa mu buzima, aho barimo kwiga umushinga w’itegeko ryemerera inganda zo muri EAC gukora imwe mu miti.
Francine Rutazana umudepite muri EALA avuga ko
igihe imwe mu miti izaba ikorerwa muri Afurika y’Iburasizuba, uretse kumanura
ibiciro bizanateza imbere ubukungu bw’ibihugu binyamuryango.
“Ibihugu
binyamuryango bigomba guhuza uburyo bwo gukora imiti yabasha kugera ku isoko
yujuje ubuziranengeyujuje ibisabwa nk’uko tuyishaka, kandi ize ifite igiciro
kigufi kugira ngo abaturage babashe kuyibona. Icya gatatu ni ukugira ngo tugire inganda zo mu karere
zikora imiti. Kugira inganda bisobanura ko abaturage bacu babonye akazi,
by'umvikane ko bifite uruhare ku bukungu n’ubuzima bw’abaturage ba EAC."
Uyu mushinga urasuzumwa ku rwego rwa buri gihugu nyuma hazakorwe raporo izashingirwaho hemezwa iri tegeko.
Mbabazi Dorothy
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru