Yanditswe May, 18 2022 19:52 PM | 89,072 Views
Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi watangije gahunda nshya y'imikoranire n'u Rwanda mu gihe cy'imyaka 2, iyi
gahunda ikaba igaragaza ibikorwa by'ubufatanye bizashyirwamo imbaraga ni mpande zombi
aho uyu muryango uzatanga miliyoni 260
z'amayero kugeza muri 2024.
Izo miliyoni 260 z'amayero zisagaho gato miliyali 260 z'amafaranga y'u Rwanda, zizashorwa mu mishinga ijyanye n'uburezi no guhanga imirimo ku rubyiruko cyane cyane ishingiye ku ikoranabuhanga, ashorwe kandi no mu biijyanye n'imiyoborere ndetse no mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi wungirije wa komisiyo y'ubufatanye mpuzamahanga muri uyu muryango, Myriam Ferran avuga ko imikoranire
mishya izashingira ku byemeranijwe ko bigomba gushyirwa imbere buri ruhande
rubigiramo uruhare.
Yagize ati "Akamaro k'iyi
gahunda nshya y'imikoranire muzakabona mu buryo ishyirwa mu bikorwa kuko turenda
kongera umusaruro ubufatanye bwacu n'u Rwanda, dushingiye ku uburyo ku ruhande
rwacu n'ibihugu by'Iburayi tuzaba dukorana aho imwe mu mishinga izajya
inongererwa amafaranga biturutse ku nkunga, inguzanyo n'impano hagamijwe
kongera umusaruro uva muri iyo mishinga y'ubufatanye, hibandwa ahanini
kuby'ibanze dushyize imbere."
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana asobanura ko mu mishinga Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi hari imishinga igiramo uruhare ihuriweho n'ibihugu bya Afurika, izafasha kuzamura ubuhahirane mu isoko rusange.
Uyu mwaka wa 2022 uyu muryango wari wasezeranije kuzagira uruhare mu mishinga itandukanye ku gaciro k'amayero miliyoni 85, mu rwego rw'uburezi n'ubumenyi ngiro, amavugurura mu nzego z'ubutabera, imiturire n'ubwiyunge.
RUZIGA EMMANUEL MASANTURA
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Huye: Ingo 3000 zo muri Mbazi zahawe amazi
Jul 02, 2022
Soma inkuru