AGEZWEHO

  • Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti – Soma inkuru...
  • Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite – Soma inkuru...

EU yageneye u Rwanda miliyari 20 Frw yo gushyigikira kugarura amahoro muri Cabo Delgado

Yanditswe Dec, 01 2022 18:08 PM | 224,517 Views



Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi wageneye u Rwanda inkunga ya miliyoni 20 z'ama euro, ni ukuvuva arenga miliyari 20 z'amafaranga y'u Rwanda, mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro n'umutekano mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. 

Inama nkuru y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi yemeje ko iyi nkunga izatangwa binyuze mu kigega cy'uwo muryango gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by'amahoro cyizwi nka European Peace Facility. 

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane Dr. Vincent  Biruta yavuze ko u Rwanda rwakiriye neza iyo nkunga. 

Yagaragaje ko izafasha inzego z'umutekano z'u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya imitwe y'iterabwoba muri Cabo Delgado, u Rwanda rufatanyamo na Mozambique. 

Minisitiri Biruta avuga ko iyo nkunga izafasha ingabo na polisi muri Cabo Delgado kubona ibikoresho n'ibindi byangombwa kugira ngo amahoro n'umutekano bigaruke muri iyo ntara ndetse n'impunzi n'abakuwe mu byabo basubire iwabo mu ituze n'umutekano usesuye.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n'ibiro by'umuvugizi wa Guverinoma rivuga ko u Rwanda ruzakomeza kuba umufatanyabikorwa mu kurwanya iterabwoba ku mugabane wa Afurika kandi rukaba rwishimiye gufatanya n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi muri ibyo bikorwa.

Iyi nkunga itangajwe nyuma y'umunsi umwe Perezida Paul Kagame avuze ko nta n'urumiya rw'inkunga u Rwanda rurahabwa n'uwo ari we wese mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.

Muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021 nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na polisi kurwanya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado. 

Kugeza ubu ababarirwa mu 2 500 nibo bari muri ibyo bikorwa aho bafatanya na bagenzi babo bo mu nzego z'umutekano za Mozambique. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifi

USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije gu

Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya

Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirw

Uturere umunani twabonye abayobozi bashya

Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene

Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama