AGEZWEHO

  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...
  • PDI yemeza ko ‘yacutse’ yatanze urutonde rw’abakandida-depite – Soma inkuru...

EU yasabye RDC kwirinda imvugo zibiba urwango n'amacakubiri biteza intambara

Yanditswe Mar, 01 2024 11:52 AM | 98,304 Views



Umuryango w'Ubumwe bw’u Burayi wasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwirinda imvugo zibiba urwango n'amacakubiri ahubwo ikubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Nairobi na Luanda agamije gushaka umuti urambye ku kibazo giteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Abasesengura amateka y'Akarere n'abanyamategeko basanga ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC giterwa ahanini no kwirengagiza kw'abayobozi b'iki gihugu amateka y'abakoloni mu gihe cy'ikatwa ry'imipaka hagati yacyo n'u Rwanda.

Imyaka igiye kuba 30 iki gihugu cyarananiwe kwaka intwaro inyeshyamba zo mu Mutwe w'Iterabwoba wa FDLR.

Ibi byatumye Impunzi zisaga ibihumbi 100 z'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda zihungira mu Rwanda no mu Karere nyuma yo gukurwa mu byabo n'aba barwanyi usanga bashyigikiwe n’Ingabo za RDC, FARDC.

Karemera Straton umaze imyaka isaga 25 mu Nkambi ya Kigeme we na bagenzi be bibaza impamvu amahanga adakemura iki kibazo kuko kizwi kandi kimaze igihe kirekire.

Ivuka ry'Umutwe wa M23 ugizwe ahanini n'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ni kimwe mu byatwikuruye urwango bamwe mu bayobozi ba Congo bafitiye ubwoko bw’Abatutsi ku buryo imbwirwaruhame zabo zikangurira abaturage kubahiga bukware.

Umwanditsi Mukuru w'Urugereko rwashyiriweho kurangiza Imanza zasizwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Me Abubacarr Marie "Ba" Tambadou, agaragaza ko uru rwego rwamagana rwivuye inyuma ubwicanyi bukorerwa abaturage muri RDC.

Inzobere mu Mategeko, Me Aloys Mutabingwa, yavuze ko kwirengangiza gukemura ikibazo cy'abenegihugu kwa Guverinoma ya RDC no guhitamo gukorana n'imitwe y'iterabwoba kandi yitwaje intwaro, hamwe n'ingabo z'amahanga, ari ubufatanyacyana ku byaha mpuzamahanga n'ibyibasira inyokomuntu.

Komiseri ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Jutta Pauliina Urpilainin, yamaganye imigirire y’abayobozi ba Congo Kinshasa, abahamagarira gukura amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda birinda imvugo zose zihembera amacakubiri n'irondabwoko.

Yashimangiye ko intambara itazakemura ikibazo cy'umutekano muke ahubwo ko igikwiye ari ugushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Nairobi na Luanda.

Amasezerano yagiye ashyirwaho umukono bigizwemo uruhare n’abayobozi b'ibihugu byo mu Karere bagamije gushakira umuti urambye ikibazo cy'Umutwe wa M23 uvuga ko urwanira uburenganzira bw'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda yagiye yirengagizwa na Leta ya RDC.

Itangazo rya EU risaba ibihugu guhagarika ubufasha ubwo ari bwo bwose biha imwe mu mitwe irwana ku ruhande rwa Guverinoma ya RDC.



Callixte Kaberuka




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz